Kiliziya Yezu yavukiyemo i Betelehemu yavanywe mu duce ndangamurage turi mu marembera

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 4 Nyakanga 2019 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), ryamaze kuvana Kiliziya ya Betelehemu ahazwi nk’aho Yezu yavukiye, mu duce ndangamurage turi mu marembera ku Isi.

UNESCO yakoze ibi nyuma y’ibikorwa bitandukanye byakozwe mu mu kuyisana.

Abemera Bibiliya bavuga ko Yezu Kirisitu aha ariho yavukiye ku gihe cy’umwami Herodi, akabyarwa na Mariya.

Mu 2012 nibwo UNESCO yashyize Betelehemu mu duce ndamurage turi mu marembera.

Iki cyemezo cyo kuyivana kuri urwo rutonde, UNESCO yatangaje ko yagifashe nyuma y’ibikorwa bikomeye byakozwe kuri iyi Kiliziya mu myaka ishize, harimo gusana igisenge cyayo, hanze ndetse n’amadirishya.

UNESCO yavuze ko iyi Kiliziya n’ubuyobozi bwa Palestine ari bo bashyize imbaraga mu kuhasana.

Kuva mu kinyejana cya kabiri uru rusengero ruherereye mu birometero icumi uvuye mu Majyepfo ya Yeruzalemu, rufatwa n’abakirisitu nk’ahantu umukiza wabo yavukiye.

Imiterere y’iyi nyubako yubatswe muri 339 yaje kuvugururwa nyuma y’aho ifatiwe n’inkongi y’umuriro mu kinyejana cya gatandatu.

Kugeza ubu ahantu 54 niho hari ku rutonde rw’ahantu hari mu marembera ku Isi.

Iki cyemezo cyo kuyivana kuri urwo rutonde, UNESCO yatangaje ko yagifashe nyuma y’ibikorwa bikomeye byakozwe kuri iyi Kiliziya mu myaka ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza