00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali:Umugabo ubwiriza ubutumwa mu mihanda yitwaje umweyo, yasobanuye ikibimutera (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Kanama 2021 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Sekanyambo Samson, ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko ufite abana batatu. Avuka mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, akaba yemeza ko yahoze mu ngeso mbi ariko nyuma arahinduka yakira agakiza.

Kuri ubu aba mu Mujyi wa Kigali aho akora umurimo wo kubwiriza ubutumwa azenguruka mu mihanda yo hirya no hino muri uyu Mujyi.

Aho agenda hose aba yitwaje umweyo akanyuzamo agakubura kandi agendana umwana ukiri muto aheka mu mugongo nk’uko abagore babigenza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Sekanyambo avuga ko impamvu abwiriza akubura ari ikimenyetso cyo kugaragariza abantu ko bakwiye kuva ahantu habi bakajya aheza hasukuye.

Ati “Umutaka nywitwaza mu rwego rwo kwereka abantu ko bakwiye kuva mu zuba bakawuhungiramo; mbese ni nk’aho mba ndi kubakura mu byaha mbahungishiriza mu byiza, umweyo wo iyo ndi gukubura mba nshaka kugaragariza abantu ko bagomba kuva ahari umwanda bajya aheza.”

Ibi yabitangiye nyuma yo kureka ingeso mbi ari na bwo umwana we yahise atangira kuvuga mu gihe mbere yari yarabinaniwe bazi ko azaba ikiragi, ku buryo ari yo mpamvu amugendana kugira ngo agaragarize abantu ibitangaza Imana yamukoreye.

Hano yari arimo kubwiriza ubutumwa mu muhanda imbere ya Kigali City Tower
Uyu mugabo abwiriza ubutumwa yitwaje umutaka n'umweyo anahetse umwana w'imyaka itanu
Hano yari arimo abwiriza yashyize umutaka n'umweyo n'umwana we hasi
Yemeza ko hari ubwo yambaraga imyenda y'abagore agashyira avoka mu gituza kugira ngo abagabo bamuhe amafaranga
Iyo umwana ashonje ari kubwiriza arabihagarika akamugaburira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .