Kigali: Isindwe ryatumye akorakora umugore w’abandi akubitwa iz’akabwana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Nzeri 2018 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’ahitwa Cyahafi mu Murenge wa Gitega, yakubiswe iz’akabwana ubwo yakorakoraga umugore w’abandi abitewe n’isindwe.

Ahagana Saa Yine z’ijoro uyu mugabo wari wasinze tutifuje gutangaza amazina ye, yahuriye mu muhanda n’umugore wari kumwe n’umugabo, atangira kumukorakora bimuviramo gukubitwa.

Ababibonye bavuga ko bahuriye ku nkengero za kaburimbo yo ku Kimisagara, agatangira gukorakora uwo mugore ku kibuno.

Umugabo we ntiyabyihanganiye kuko yahindukiye akamukubita ibipfunsi bibiri mu maso amubwira ko umugore we atari igikinisho.

Abaturage batabaye basanze yakomeretse mu maso kuko yahise agwa hasi. Uwamukubise n’umugore we bahise burira moto baburirwa irengero.

Umwe mu babibonye witwa Bizimungu Janvier yagize ati “Akubitswe azira umugore w’abandi, ariko umugabo yari yabanje kumwihanangiriza amubwira ko adakwiye kubasindira kuko batasangiye.”

Uwakubiswe yajyanwe ku ivuriro riri hafi y’ahitwa ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.

Gusa nubwo uyu mugabo yakubiswe, amategeko y’u Rwanda abuza abantu kwihanira, bakitabaza inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano zibegereye.

Yakubiswe azira gukorakora umugore w'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza