Kigali: Imodoka yabuze feri iparika hejuru y’inzu (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu kagari ka Rwampara mu murenge wa Nyarugenge batunguwe n’imodoka yazamukaga mu muhanda uva kuri Cercle Sportif igana i Nyamirambo kuri 40, ibura imbaraga isubira inyuma, inanirwa guhagarara maze yisanga hejuru y’igikoni mu rugo ruri munsi y’umuhanda.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba zo kuri uyu wa Gatatu, gusa imodoka ntacyo yabaye ndetse uretse igisenge cy’igikoni iyo modoka yaparitse hejuru cyangiritse, nta bindi bintu byahungabanyijwe.

Umwe mu bana bo muri uru rugo wari gikoni yarura ibyo kurya, yabwiye IGIHE ko yashidutse yumva ikintu kigwiriye inzu, asohoka yiruka asanga ni imodoka.

Yagize ati “Nari maze kumva urubuga rw’imikino ngiye kwarura ngo ndye numva ikintu hejuru y’inzu ngo paa! Nahise nsohoka niruka.”

Nyir’urugo Mukeshimana Huddah we yagize ati “Njyewe nari nagiye gutabara umuvandimwe wagwiriwe n’igiti, umwana yampamagaye ati imodoka iparitse hejuru y’igikoni nje nsanga koko irahaparitse, ubwo tubaza uwo mugabo wari uyitwaye atubwira ko imodoka ye yacitse feri igasubira inyuma.”

Mukeshimana yakomeje avuga ko bumvikanye n’uwari utwaye imodoka ko azatangira imirimo yo kuyisana bitarenze ejo, dore ko ari igikoni batekeragamo n’ubwiherero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwampara, Uwimana Dancille yabwiye IGIHE ko bahurujwe n’abaturage bababwira ko imodoka igwiriye, inzu ariko ku bw’amahirwe basanga nta muntu wahasize ubuzima.

Yakomeje avuga ko aka gace gakunze kuberamo impanuka bitewe n’ikorosi riri ahantu hazamuka cyane, ndetse ko bakoze ubuvugizi kugira ngo hubakwe mu buryo imodoka zihagera zikitonda.

Iyi modoka yavuye hejuru y’iyi nzu ku butabazi bwa polisi, yifashishije imodoka iterura ibinyabiziga byagize ikibazo.

Imodoka yatunguye abantu benshi bibaza uko yageze hejuru y'inzu
Kuvana iyi modoka kuri iyi nzu byasabye ubushobozi bwa polisi
Iyi modoka yangije igisenge cy'igikoni n'ubwiherero
Ayo iyi modoka yahagaze hangiritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza