Kigali: Abasore bateranye ibipfunsi bapfa urusimbi rwa 500 Frw (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Ugushyingo 2017 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Abasore babiri bo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, bateranye ibipfunsi bapfa urusimbi rw’amafaranga 500.

Abasore babiri barwaniye ahitwa ku Gasoko mu Kagari ka Kabuguru ya I.

Bijya gutangira, abo bombi bari bashungereye abakereye imikino y’amahirwe muri sosiyete ya Lucky Bet, aho umuntu atega ikipe iza gutsinda, agahita yishyurwa. Abo babiri aho kwishyura amafaranga kuri iyi sosiyete, biyumvikanira ku ruhande, bemeranya ko amakipe yarimo gukina imwe nitsinda uwatsinzwe ahita yishyura undi 500 Frw.

Mu buryo butunguranye kuko abari muri icyo cyumba batari bazi uko abo basore bumvikanye, bagiye kubona babona ingumi zitangiye kuvuza ubuhuha, abashinzwe umutekano batangira guhosha, banabasohora hanze.

Aba basore barwanaga, umwe avuga ko yatsinze mugenzi we yanga kumwishyura nk’uko umusore witwa Murangwa wabibonye bikiba yabibwiye IGIHE.

Yagize ati “Erega byose biturutse ku kuba uriya watsinzwe yanze guha mugenzi 500 Frw bari bemeranyije ko uwatoye ikipe itsinda mugenzi we amuha 500 Frw rero uriya yanze kuyamuha bahita barwana."

Imirwano imaze guhoshwa, abo basore bahise bahabwa akato ku biro by’iyi sosiyete y’imikino y’amahirwe, dore ko baje bakahateza umutekano muke.

Uretse aba basheteye mu cyumba cy’iyi sosiyete y’imikino y’amahirwe, bakiyumvikanira ku ruhande, ibiganiro by’abahari byahise bivuga ku mburamukoro zijya no ku muhanda zigakina urusimbi rusekeje; hari abasheta ngo hagiye gutambuka imodoka irimo umubare runaka, utaba urimo agahita yishyura amafaranga runaka bemeranyijwe cyangwa se niba bavuze ko hagiye kunyura imodoka, hahita hanyura moto, utsinzwe akishyura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza