Kigali: Abantu babyiganiye bidasanzwe gufata udukingirizo muri Noheli n’Ubunani

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Utuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu mu kurwanya ikwirakwiza ry’agakoko gatera SIDA mu Mujyi wa Kigali, twaraganwe ku buryo budasanzwe mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Tariki ya 19 Gicurasi 2017, ni bwo utu tuzu twashyizwe mu duce tugaragaramo uburaya bwinshi nk’i Matimba, Giporoso, Gikondo, Sodoma n’ahitwa mu Migina na Koridoro i Remera. Uko iminsi igenda niko tuganwa ariko byabaye agahebuzo mu minsi mikuru.

Umuhuzabikorwa w’utu tuzu, Bigirimana Célestin, yatangarije IGIHE ko mu bihe bya Noheli n’Ubunani hatanzwe udukingirizo twinshi cyane.

Yavuze ko mu ijoro rya 24 Ukuboboza rishyira kuwa 25 Ukuboza 2017, utuzu dutatu turimo agaherereye Rwezamenyo n’i Gikondo ndetse n’i Remera twatanze udukingirizo 4722.

Yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iryo ku wa 25 i Nyamirambo twakiriye abantu 281 barimo abagore 64 tubaha udukingirizo 1232; i Gikondo ho twakira 68 barimo abagore 33 tuba udukingirizo 528; n’i Remera twakira abantu 136 tubaha udukingirizo 660. Iyi mibare kandi irenda kungana n’iy’udukingirizo two mu ijoro ryo kuwa 23 Ukuboza.”

Yongeyeho ko no mu ijoro ryo kuwa 31 rishyira iryo kuwa 1 Mutarama 2018, ku Bunani, utu tuzu twatanze udukingirizo 3212.

Bigirimana ashimangira ko mu bihe by’iminsi mikuru batanze udukingirizo tungana na kimwe cya kabiri tw’udutangwa mu kwezi.

Yasoje agaragaza ko benshi mu bitabiraga kuza gufata utwo dukingirizo ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 kandi n’ababagana bagenda biyongera, hasigaye hibazwa niba uko dutwawe ariko dukoreshwa neza uko bikwiye.

Akazu gakwirakwiza udukingirizo ku buntu i Remera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza