00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Isindwe ryatumye umugabo n’umugore barwana karahava

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Kanama 2021 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Umugabo n’umugore we batuye mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, banyoye inzoga barasinda bibaviramo kurwana no gukomeretsanya mu buryo bukomeye.

Ubu bushyamirane bwabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 22 Kanama 2021, hafi y’Ikigo cy’amashuri Abanza cya Busanza.

Amakuru aturuka mu baturage bo mu Kagari ka Busanza avuga ko umugabo yari avuye kunywa inzoga ageze iwe umugore aramukingirana amubwira ko atari bujye mu Nama y’Umudugudu yari iteganyijwe bahita batangira kurwana kubera ko bose bari basinze.

Uyu mugabo yemereye IGIHE ko yarwanye n’umugore we bafitanye abana babiri ariko byatewe n’uko uwo bashakanye yari yasinze cyane.

Ati “Nari mfite inama mu Mudugudu ntashye nsanga umugore yasinze ari kunywa twa tuyoga twa Waragi dukorerwa i Kayonza. Yararakaye ahita akinga inzugi zose ngo singenda ariko mbere hose akaba yari yabanje kunyandikira ubutumwa bugufi ngo uyu munsi ni njye nawe nakwiteguye. Nuko twese twahise dufatana mu ijosi ni ko yahise agaragaza bya bikomere byinshi.”

Yongeyeho ko umugore we yari yateguye n’icyuma cyo kumutera ariko Imana ikinga ukuboko anashimangira ko buri gihe iyo yanyoye inzoga amuhohotera.

Ati “Urabona ikibazo cye ni kimwe, iyo nagiye ku kazi avuga ko ndi mu bagore naba ndi mu rugo ngo ndongora abakozi kandi njye ni uko ntashaka kukubwira byinshi ibintu aba arimo ni bya bindi byasenya urugo keretse ndi nko mu buyobozi ni bwo nabivuga.”

Umugore na we ashinja umugabo ko nta kindi cyatumye amukubita uretse ubusinzi.

Ai “Ubu se nakubwira ko yari yanjijije iki? Yari yagasomye ni ukuri, nta kibazo twari twagiranye; gusa yari yinywereye agacupa aza yasinze ambwira ko hari inama yari kujyamo mubwira ko atari busohoke kandi yasinze ngo ajye mu bantu.”

Yongeyeho ko nyuma yo kwangira umugabo ko ajya mu nama aribwo batangiye kutumvikana bibaviramo kurwana.

Umukuru w’Umudugudu w’Amahoro wo mu Kagari ka Busanza aho uyu muryango utuye, Gasengayire Joyce yabwiye IGIHE ko amakimbirane ahora muri uru rugo aterwa n’ubusinzi.

Bivugwa ko umugore yanywaga inzoga yanateguye icyuma cyo gutera umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .