Kenya: Umugabo yishe umuhungu we anakomeretsa bikomeye mushiki we abahora kwiba avoka

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Kamena 2018 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu gace ka Meru muri Kenya mu iri gushakisha umugabo wishe umuhungu we w’imyaka 12 anakomeretsa bikomeye umukobwa we w’imyaka umunani, abahora ko bariye avoka bavanye mu murima w’umuturanyi wabo.

Uyu mugabo wihekuye yitwa Morris Kirema w’imyaka 35, ngo yadukiriye abana be abatera imigeri n’ibipfunsi, agera n’ubwo azana umuhoro arabatema maze umuhungu ahita yitaba Imana.

Nk’uko Daily Nation yabitangaje, umukobwa yagize ibikomere binini ku maguru ku buryo ubuzima bwe buri habi, ndetse na mama wabo arakomereka ku buryo bombi bari mu bitaro.

Umuyobozi wa Polisi muri Tangia y’Iburasirazuba, Samuel Kosgey yavuze ko uyu mugabo akimara gukora aya mahano yahise ahunga.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko abo bana babiri bavanye izo avoka mu murima w’umuturanyi wabo kuri uyu wa Gatatu, maze uwo muturanyi ngo aza kuzirihisha mu rugo.

Icyo gikorwa cyahuriranye n’uko nyir’urugo asanzwe akoresha amafaranga menshi mu gutega ku mikino no mu kabari, bisanga yanatoye uburakari kuko mu rugo bamusabye amafaranga yo guhaha kandi nta yo afite.

Kumusaba amafaranga yo kwishyura avoka abana bibye, ngo byatumuye arahira ko agomba kubahana, ku buryo yahise yiyemeza ko Arabica nibava ku ishuri.

Abaturanyi bavuga ko abo bana babanje kujya kwihisha mu bwogero, ariko uyu mugabo arabashakisha abageraho, ni ko kwihekura.

Umuryango wasigaye mu gahinda ko gupfusha umuhungu w'imyaka 12

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza