00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umugabo yaryoheje ibiganiro kuri Twitter nyuma yo kohereza ifoto y’urukozasoni mu guherekeza uwapfuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Ibiganiro ni byose cyane ku bakoresha urubuga rwa Twitter muri Kenya nyuma yaho umugabo wiswe Baba Gloria yohereje ifoto y’urukozasoni muri group ya WhatsApp yari yashinzwe hagamijwe gukusanya inkunga yo guhereza umuntu witabye Imana.

Ni itsinda ryari ryashinzwe kugira ngo baherekeze uwitwa Njuki wari witabye Imana. Ku wa Kabiri, tariki 26 Ukwakira 2021 mu gihe abandi bavugaga ku gukusanya inkunga yo guherekeza mugenzi wabo, batunguwe no kubona Baba Gloria yohereje ifoto y’abantu bari gusambana.

Abantu batandukanye bafashe ‘screenshot’ z’ubwo butumwa bw’uyu mugabo muri iri tsinda rya WhatsApp bituma aba urwenya kuri Twitter.

Yahise asabwa na bagenzi be bari kumwe muri iyo group yari yiswe ‘Mr Njuki Send Off Group’ gusiba bwangu ifoto ye.

Yatinzeho gato maze ifoto yohereje itangira gucaracara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, ndetse abandi batangira kwifashisha ‘Meme’ zijyanye n’uyu mugabo batera urwenya.

Umwe yifashishije ifoto ya Professor wo muri Money Heist ari kwigisha ibisambo bakinanye muri filime, arangije arandika ati “Professor: Icyo gihe group izaba itari gukora neza ndetse abantu barekeye gutanga amafaranga yo guherekeza umusaza Njiri. Reka dutume abantu bavuga. Ni uko Baba Gloria yaje.”

Undi yifashishije amafoto y’abantu bapfuye, bicaye ari amagufwa gusa bumiwe. Arangije ati “Abakurambere ba Baba Gloria.”

Undi yifashishije ifoto y’umuntu wumiwe agaragaza ukuntu Baba Gloria byamugendekeye akimara gusakaza amafoto y’urukozasoni.

Uyu mugabo wabaye ikimenyabose muri Kenya ntabwo amazina ye ya nyayo aramenyekana kuko ibinyamakuru bitandukanye muri Kenya byagerageje kuyashaka ariko ntibyashobora kuyabona.

Umugabo wo muri Kenya yaryoheje ibiganiro kuri Twitter nyuma yo kohereza ifoto y’urukozasoni muri Group ya WhatsApp yo guherekeza uwapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .