00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umugabo yarumwe n’inzoka iturutse mu kirere

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 3 Kamena 2021 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu gace ka Kitui muri Kenya witwa David Musyoka, yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurumwa n’inzoka yahanutse mu kirere.

Uyu mugabo w’imyaka 39 yabwiye televiziyo KBC ko yari atwaye imodoka ubwo igisiga cya kagoma cyarekuraga inzoka ikagwa hejuru y’imodoka ye.

Inzoka yakomeje gukururuka hejuru y’imodoka, ica mu birahure by’imodoka imuruma ikiganza. Yahise asakuza abaturage barahurura inzoka barayica.

Mu gihe inzoka yari imaze gupfa bagitekereza icyo bayikorera, ngo ya kagoma yaragarutse igurukana ya nzoka.

Musyoka yahise ajyanwa kwa muganga bamwitaho ariko abaturage basigara bibaza ku byabaye, bamwe bavuga ko bishobora kuba ari amarozi.

Uyu mugabo yagejejwe mu bitaro bya Mwingi Level IV kuwa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 asezererwa tariki 2 Kamena 2021.

David Musyoka yajyanywe kwa muganga nyuma yo kurumwa n'inzoka atamenye aho yaturutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .