Kenya:Umudepite yagiye kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge yasinze

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 5 Nyakanga 2019 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Inama yahuzaga abaturage bo mu gace ka Molo,yiga ku kibazo cyo kwiyongera kw’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge yahagaze bitunguranye ubwo Depite Kuria Kimani unahagarariye aka gace mu nteko Ishinga Amategeko ya Kenya yayitabiraga yasinze.

Iyi nama yagombaga ku yoborwa n’umuyobozi wungirije w’agace ka Molo, Wanyonyi David.

Abari muri iyi nama batunguwe ubwo depite Kimani yazaga ari kumwe n’abamuherekeje agaragara nk’uwasinze.

Abaturage bari muri iyi nama babwiye ikinyamakuru Daily Nation ko amakenga babanje kugira ku kuba depite wabo yaba yasinze yabaye ukuri ubwo ya dandabiranaga agiye kubagezaho ijambo.

John Kariuki, umuturage wari witabiriye iyi nama yagize ati “ Twatunguwe no kumva adidimanga ndetse avuga ibiterekeranye nyuma yuko yarasabwe kugira icyo abwira abitabiriye inama”.

Ibi bikiba Polisi n’abashinzwe umutekano bamuhungishije kubera uburakari bw’abaturage bashakaga no kumukubita.

Depite Kimani, aganira n’ikinyamakuru Daily Nation yahakanye ibi bimuvugwaho, avuga ko birigutizwa umurindi n’abo batavuga rumwe bagamije kumwangiriza izina.

Yagize ati: “ Ndemera ko nsanzwe nywa, ariko mu kuri, sinshobora kunywa kugeza aho nsinda ku wa Kane, iki ni ikinyoma kiri gutizwa umurindi n’abo duhanganye. Ndi umubyeyi n’umuyobozi wubashywe. Sinshobora gukora ibyo”.

Kimani yatsinze amatora y’abadepite y’umwaka ushize asimbuye Jacob Macharia wari usanzwe ahagarariye aka gace ka Molo.

Polisi n’abashinzwe umutekano bahungishije Depite Kimani (uri hagati akoma amashyi) kubera uburakari bw’abaturage bashakaga kumukubita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza