Kenya: Umudepite yasohowe mu Nteko kubera kwinjirana uruhinja

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Kanama 2019 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yahagaritswe iminota 30 nyuma y’aho Depite Zuleika Hassan uhagarariye Umujyi wa Kwale yinjiranye umwana w’amezi atanu, agategekwa gusohoka.

Akihagera bamwe mu bari mu Nteko Ishinga Amategeko bashyigikiye Hassan bavuga ko agomba kuhaguma ndetse basohokana uruhinja hanze mu kugaragaza ko bari kumwe na Depite Zuleikha.

Ibyifuzo byabo byaburijwemo imbere y’itegeko ry’Uwari uhagarariye imirimo y’inteko, Christopher Omulele, wategetse ko Hassan asohorwa hanze.

Abagore bo mu Nteko bavugaga ko Depite Zuleika afite uburenganzira bwo kurera umwana no kumwonkereza aho ariho hose udakuyemo no mu Nteko.

Daily Monitor yatangaje ko Omulele yasabye ushinzwe umutekano gufata akaboko Depite Hassan wari ukikijwe na bagenzi, akamusohora hanze.

Yagize ati “Nubwo afite uburenganzira bwo kwita ku mwana we, ariko aha si ahantu heza, ukeneje guhita uva mu nteko.”

Hassan amaze gusohorwa yabwiye itangazamakuru ko yahamagawe mu buryo bwihutirwa ku kazi bituma yanga gusiba azana umwana.

Yagize ati “Uyu mwana ntabwo ari intwaro kirimbuzi kandi ntashobora guturika.”

Mu 2013 abadepite bashyizeho amabwiriza asaba Inteko gushyiraho ahantu hihariye ababyeyi bashobora kwifashisha bita ku bana babo ariko hashize imyaka itandatu bitarakorwa.

Depite Abdi Noor uhagarariye agace ka Ijara yavuze ko bibabaje kuba byabaye mu Nteko aho amategeko akorerwa, avuga ko abantu bakwibaza ku babyeyi bo hanze.

Yakomeje agira ati “Uyu mwana afite uburenganzira, niba batarashyizeho aho konkereza turasaba abagore bose bonsa, ko bazana abana babo mu nteko kugira ngo dutange ubutumwa.”

Depite Rachel Nyamai wo mu gace ka Kitui we yibabije impamvu Inteko Ishinga Amategeko yananiwe gushyiraho ahantu abantu bonkereza mu myaka yose ishize.

Yagize ati “Uyu mwana afite uburenganzira bwo kuba ari kumwe na nyina, ntabwo twumva impamvu yirukanwe.”

Bavuze ko hagomba kugira igikorwa kugira ngo abana bahabwe uburenganzira bwabo.

Umudepite yirukanwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya kubera kwinjirana umwana w'uruhinja. Abadepite bagenzi be ni bo bamufashije guterura umwana asohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza