Uyu mugabo uhagarariye agace ka Siaya muri Sena ya Kenya yasabye Perezida Kenyatta gusesa Guverinoma ngo kuko kuri we abona igizwe n’abantu bameze nk’abakinnyi b’amakipe abiri atandukanye bityo bakaba bamukereza mu kugera kuri gahunda yasezeranyije abaturage cyane ko ari muri manda ye ya nyuma.
Senateri James Orengo yavuze ko abagize guverinoma ya Kenya bakora nk’abasoma amabwiriza abagenga ahantu hatandukanye kandi ko bidindiza imikorere mu gihugu.
Ati “Muri Guverinoma ya Uhuru bisa nk’aho harimo abakinnyi baturuka mu makipe atandukanye bigatuma guverinoma idakora neza, niyo mpamvu akwiriye gutangira kuvugurura abayigize kugira ngo agere ku ntego ze.”
Kugeza ubu Perezida Kenyatta uzasoza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma mu 2022 ntaragira icyo atangaza ku gitekerezo cy’uyu musenateri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!