00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Kiliziya Gatolika yikomye umudepite wavuze ko inigana abantu ijambo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Kanama 2021 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Kenya bwasabye Depite Aden Duale gusaba imbabazi bitarenze amasaha 72 kubera amagambo aherutse kuyivugaho yemeza ko inigana abantu ijambo nk’ishyaka rya Raila Odinga, Orange Democratic Movement (ODM).

Izi mpaka zakuruwe n’amagambo uyu mugabo usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka riri ku butegetsi muri Kenya rya Jubilee, yavuze mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Jeff Koinange, mu mpera z’icyumweru gishize yemeza ko ishyaka rya Raila Odinga rifite aho rihuriye na Kiliziya Gatolika mu bijyanye no kunigana abantu ijambo.

Yagize ati “Ndi umwe mu bantu batangije ODM. Iyo ni yo mpamvu nayivuyemo mu 2009. ODM bagendera ku muntu umwe nta wuvuga, ni nka Kiliziya Gatolika na Papa ariko Jubilee igendera kuri demokarasi.”

Aya magambo ya Aden Duale ntiyakiriwe neza na Kiliziya Gatolika muri Kenya, aho yavuze ko uyu mugabo adakwiye kuyinjiza muri politiki.

Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Kenya, Martin Kivuva Musonde yavuze ko iyi mvugo ya Aden Duale yuzuye urwango, amusaba gusaba imbabazi bitarenze amasaha 72.

Ati “Imvugo y’uyu mudepite ntikwiye, yuzuye urwango kandi ntikwiye kwihanganirwa. Mu bijyanye na politiki ashobora gusiga icyasha abo bahanganye uko abishaka ariko iyo bije ku kwemera agomba kubaha ukwemera kw’abandi. Depite Duale afite amasaha 72 yo gusaba imbabazi Kiliziya Gatolika.”

Kugeza ubu uyu mugabo uhagarariye agace ka Galisa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya ntacyo aratangaza ku byavuzwe na Kiliziya Gatolika.

Kiliziya Gatolika yasabye Depite Aden Duale gusaba imbabazi kubera amagambo yayivuzeho ayishinja kunigana abantu ijambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .