00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya iri gutegura itegeko rishobora kubuza abapolisi gushyingiranwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Mata 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Kenya iri kwiga ku mbanzirizamushinga y’itegeko ribuza abapolisi kubana nk’umugabo n’umugore mu rwego rwo kugabanya ubwicanyi n’ibindi byaha bikunze kugaragara mu miryango nk’iyo.

BBC yatangaje ko Minisitiri w’Umutekano Fred Matiang’ yatangaje ko hategerejwe uruhushya rw’Inama nkuru ishinzwe Umutekano.

Ubusanzwe mu gisirikare cya Kenya, ho ntabwo urukundo rw’abasirikare babiri batanganya amapeti rwemewe.

Fred Matiang’ yavuze ko hashize iminsi hari ubwicanyi bukabije mu miryango y’abashakanye bombi bakora mu nzego z’umutekano.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu bindi bibazo byagaragajwe birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abapolisi b’abagore.

Abapolisi bo muri Kenya bashobora kubuzwa kujya bashakana hagati yabo kubera ubwiyongere bw'ihohoterwa rikorerwa abashakanye muri icyo cyiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .