Kenya: Abakuwe mu byabo n’ibiza basabye leta udukingirizo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Abakuwe mu byabo n’ibiza mu gace ka Kilifi gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Kenya, basabye Leta gukwirakwiza udukungrizo mu nkambi bacumbitsemo.

Abantu basaga ibihumbi bitandatu nibo bakuwe mu byabo n’imvura imaze iminsi igwa mu gace ka Garashi, bahurizwa mu nkambi imwe.

Abakuru b’iyo nkambi bamenyesheje Leta ko ikibazo cy’udukingirizo gihangayikishije kandi gikwiye gukemurwa vuba.

Kitaso, umwe mu basaza bakuru b’inkambi baganiriye na Daily Nation yagize ati “Udukingirizo turakenewe cyane hano. Bamwe twazanye n’abangavu n’ingimbi, kuba nabo bakenera imibonano mpuzabitsina, dufite ubwoba ko bashobora kuyishoramo idakingiye bikabaviramo kwandura indwara.”

Umuryango utabara imbabare muri Kenya (Croix Rouge) watangaje ko imvura imaze iminsi igwa yateye imyuzure yahitanye abantu ijana, abasaga ibihumbi 240 bava mu byabo.

Abakuwe mu byabo n'ibiza muri Kenya basabye udukingirizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza