Katabogama amaze kwiyubakira inzu eshatu abikesha gucuruza imitego y’imbeba

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 14 Ukwakira 2016 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Umusaza Katabogama Nicodemu w’imyaka 89, utuye mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, avuga ko adashobora kureka umwuga akora wo gucuruza imitego y’imbeba bitewe n’uko ngo amaze kuwukuramo ibintu byinshi birimo inzu eshatu.

Katabogama umaze imyaka 34 akora aka kazi, avuga ko we n’umuryango we batunzwe no kugurisha imitego y’imbeba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, kandi ngo babayeho neza.

Avuga ko imitego akora ayigurisha amafaranga ari hagati ya 1000 na 1200, ku buryo umwuga we wamufashije kurera no kwishyurira amafaranga y’ishuri abana be bose (batandatu) kugeza barangije amashuri yisumbuye ndetse anawukuramo inzu eshatu zirimo iyo abamo n’ebyiri akodesha.

Avuga ko inzu ebyiri muri eshatu yubatse azikesha ubu bucuruzi, ngo zifite ibyumba bibiri n’uruganiriro naho iyo abanamo n’umuryango we ngo ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro.

Yagize ati “ N’iyo bandoga sinshobora kureka uyu mwuga wanjye kuko wangejeje ku bintu byinshi cyane birimo no kundinda gusabiriza buri muhisi n’umugenzi nk’uko bamwe mu basaza tungana mbona babikora.”

Katabogama akomeza avuga ko ku munsi akorera amafaranga agera ku bihumbi bibiri, ndetse ngo iyo byagenze neza hari n’igihe akorera ibihumbi bitatu ku buryo ku kwezi adashobora kubura ibihumbi 40 abika.

Ababazwa n’abamwita imburamukoro

Uyu musaza Katabogama avuga ko ingorane za mbere ahura na zo ari uko hari abantu bamubona ari gucuruza imitego y’imbeba bakamufata nk’imburamukoro kandi akazi akora kamufatiye runini.

Yagize ati “ Mbabazwa n’uko hari abantu duhura nkabona baransuzuguye cyane kubera uyu mwuga nkora mu gihe ari umwuga njye nirata kubera ibintu byose wangejejeho.”

Uyu musaza avuga ko aramutse abonye amafaranga ahagije yareka kujya yirirwa azenguruka mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali acuruza iyi mitego, kuko ngo yajya ayikora agashaka umukozi uzajya uyimugurishiriza, bitewe n’uko gusaza bitagituma abasha kugenda ahantu harehare.

Katabogama amaze imyaka 34 mu bucuruzi bw'imitego y'imbeba
Avuga ko amaze kwiyubakira inzu eshatu abikesha ubu bucuruzi
Katabogama ahora agendana imbeba mu mutego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza