00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaavia James, Umwana utangaje uvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Ni umwana utangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga buri gihe benshi bagasangizanya amafoto n’amashusho bye babyifashishije nka ‘Memes’ kuko uko yifata n’imyitwarire ye igihe yifotoza igaragara nk’idasanzwe.

Ubusanzwe yitwa Kaavia James Union Wade. Afite imyaka ibiri avuka ku mukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi w’ibitabo Gabrielle Union ndetse na Dwyane Wade wamamaye muri Basketball muri Amerika guhera mu 2003 agakinira amakipe arimo Miami Heat, Chicago Bulls, Cleveland Cavaliers na Miami Heat.

Kaavia James Union Wade yavutse nyuma y’igihe kinini ababyeyi bari bamaze barabuze urubyaro ndetse by’umwihariko nyina guhera mu myaka ye y’ubuto, yagize ikibazo kijyanye n’imyanya myibarukiro. Mu kuvuka k’uyu mwana ntabwo nyina yigeze amutwita ahubwo bifashishije undi mubyeyi.

Kaavia James ari nawe mwana wenyine Gabrielle Union afite ku myaka 48 amaze kugwiza benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yifotoza bitangaza benshi. Konti ye ya Instagram ikoreshwa n’ababyeyi be bagasangiza abantu amashusho n’amafoto ye umunsi ku wundi.

Kuva ku ifoto ye ya mbere akiri uruhinja benshi batangiye kumubonamo impano itangaje yo kwifotoza kuko yifashishaga ibimenyetso akaba yasetsa abantu bagatembagara nta n’umwe akozeho.

Abantu benshi ku mbuga zitandukanye bagaragaza ko uyu mwana nakura azaba icyamamare kurusha uko bimeze ubu.

Ukoresha amazina ya @lrsmith, yigeze kwandika ati “Ntekereza ko Kaavia Wade agiye kuba icyamamare mu bukuru bwe. Uyu mwana n’ubundi ni icyamamare.”

@ShayButtaBaybe we yigeze kwandika ati “Niyumvamo ko ari umwana w’icyamamare utabangamiwe n’ikintu na kimwe.”

N’abandi benshi ugiye mu mashakiro y’mbuga nkoranyambaga ukandika izina ry’uyu mwana usanga bavuga ko ashimishije cyane.

Gabrielle ubwe uyu mwana akimara kuvuka mu Ugushyingo 2018, yiyumvisemo ko adasanzwe, yandika igitabo cyo kumuha ikaze ku Isi cyiswe ‘Welcome to the Party’ cyangwa se ‘Ikaze mu birori’ mu rurimi rw’Ikinyarwanda; cyagiye hanze mu Werurwe 2020.

Iki gitabo kiri mu byacuruje cyane by’abana, kigenewe abari hagati y’imyaka ine n’umunani.

Ubwo yagishyiraga hanze nyina wa Kaavia yagize ati “Nejejwe cyane no kuba nshyize hanze igitabo cy’abana cya mbere. Kuva umukobwa wanjye yavuka, nashishikajwe no kuba ntakora gusa inkuru zijyanye n’ubuzima tubamo, ahubwo tunishimira ubuzima, kwishimisha ndetse n’amasomo yigisha buri kigero cy’imyaka iyo ariyo yose.”

Uyu mugore wananditse ikindi gitabo cyiswe ‘We’re Going to Need More Wine: Stories That Are Funny, Complicated, and True’ nacyo cyacuruje cyane mu 2017, muri Gicurasi 2019 yashyize hanze imyambaro yakozwe ku bufatanye na sosiyete ya New York & Company nayo ayikora abikomoye kuri uyu mwana w’umukobwa we.

Ubu Gabrielle Union n’umugabo we Dwyane Wade , ku wa 18 Gicurasi bazashyira hanze igitabo kizasohorwa na HarperCollins Publishers, bakomoye ku mafoto ya Kaavia James yatangaje benshi. Iki gitabo cyitwa ‘Shady Baby’.

Dwyane Wade na Gabrielle Union batangaje ko aricyo gitabo cya mbere bagiye gukorana kigenewe abana.

Muri Gashyantare 2019, Gabrielle Union Wade yabwiye People ko umukobwa we asa nka se ariko akaba afite imyitwarire nk’iye. Uyu mugore w’imyaka 48 yarushinze na Dwyane Wade mu 2014.

Iyi foto y'uyu mwana iri muri menshi ajya atangaza abantu
Agira uburyo areba, ukabona yibaza byinshi nk'umuntu mukuru
Kaavia James n'ababyeyi be
Kuva mu bwana bwe agira uburyo yifotozamo butangaje
Kuva ku munsi wa mbere amafoto ye atangira gusakazwa benshi batunguwe n'uburyo yifotozamo
Uburyo yifotoza butuma umuntu wese ahita amenya icyo yatekerezaga
Uyu mwana atembagaza benshi
Uyu mwana yabaye imbarutso y'ibikorwa byinshi bibyara amafaranga ku babyeyi be
Akenshi yifotoza nk'uzi ibyo arimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .