00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho ya Mona Lisa igiye kugurishwa ibihumbi 300 by’amayero mu cyamunara

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 Kamena 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Ishusho ya Mona Lisa, yakozwe n’umunyabugeni w’Umutaliyani, Leonardo da Vinci igiye kugurishwa mu cyamunara akayabo k’agera kuri miliyoni 300 z’amayero.

Iyi shusho bikekwa ko ari iy’umugore wari uwo mu muryango w’abanyacyubahiro mu Butaliyani witwaga Lisa Gherardini, umugore wa Francesco del Giocondo.

Iherereye mu mujyi wa Paris, mu nzu Ndangamurage ya Louvre aho imaze imyaka ikabakaba 225 nubwo kuva ishushanyijwe hashize isaga 515 nk’uko ubushakashatsi bumwe bubivuga ko yashushanyijwe mu ntangiriro z’ikinyejana cya 16 mu 1503.

Ishusho ya Mona Lisa yahebuje ubwiza izindi shusho ikazihiga mu maso y’abayireba bakunze kugorwa no kuyivanaho ijisho kugeza ubwo ku ngoma y’Umwami Napoleon we yari yaranahisemo kubana n’iyo shusho mu cyumba cye.

Cyamunara y’iyi shusho biteganyijwe ko izabera i Christie mu mujyi wa Paris hakunze kugurishirizwa ibihangano by’ubugeni bitandukanye bikaba byitezwe ko ishobora kuzagurishwa agera ku mayero ibihumbi 300 asaga miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inyandiko ya Antonio de Betis ihamya ko Leonardo yashushanyije iyi shusho abisabwe n’umwe bagabo bakomokaga mu muryango w’abayobozi b’umujyi wa Florence, Giuliano de Medici nubwo hari izindi nyandiko zivuga ko ari umuherwe wo muri uwo mujyi wahaye ikiraka Leonardo agamije kuyiha umugore we yakundaga cyane nk’impano, ku bw’ubwiza buhebuje, umutima mwiza no kugira impuhwe byamurangaga.

Bivugwa ko Medici yaje gupfa iki gishushanyo yari yakoresheje kitarangiye bigatuma birangira da Vinci akijyanye mu Bufaransa ubwo yari yatumiwe n’Umwami Francis I wari waratangajwe n’ubuhanga bw’uyu munyabugeni.

Ishusho ya Mona Lisa yagiye yimurwa kenshi mu bubiko bwayo kubera impungenge ku mutekano wayo nubwo bene ngango batahwemye kuyigera amajanja rimwe na rimwe bakanabigeraho ariko ikagarurwa shishi itabona bikarangira ishyizwe mu kirahure kidatoborwa n’amasasu, ibintu byaje kuyibera nk’ingabo iyikingira ikaba igejeje ubu itarangirika cyangwa ngo iburirwe irengero burundu.

U Bufaransa bwigeze kuyitiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1962 kugera mu 1963 aho yamurikiwe mu imurikagurisha Washington DC na New York bikavugwa ko muri uyu mujyi hatondaga umurongo w’abantu bagera kuri miliyoni 1,7 kugira ngo babashe kureba iyi shusho mu gihe cy’amasegonda 20 buri muntu yabaga agenewe kuyireba.

Ishusho y Mona Lisa igiye kugurishwa agera kuri miliyoni 300 z'amayero mu cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .