00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu z’agahebuzo zo kuruhukiramo zishobora kugurwa miliyoni y’amadorali

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Ku bifite bafite inzozi zo kujya kuruhukira ahantu heza ndetse hakundwa na benshi ku isi, hari uduce tugera ku munani bashobora kujjyamo tukaba twahinduka umutungo wabo bwite mu gihe babigize amahitamo.

Kugeza ubu abaherwe b’Abanyamerika ni bo baza ku isonga mu bantu bakomeje kugenda bibikaho imitungo mu bihugu by’amahanga ndetse inyungu yabyo ikaba ikomeje kuzamuka nk’uko Joyce Lee, Visi Perezida w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwubatsi cya Christie mu gace ka Asia Pacific yabitangarije CNN.

Uru ni urutonde rwa hamwe mu hantu hamamaye ku isi ushobora kugura bitewe n’umufuka wawe ukajya uhakorera ibiruhuko.

Phuket, Thailand

Ikirwa cya Phuket cyo mu Bwami bwa Thailand ni hamwe mu hantu haza ku isonga muri Aziya yose mu hifuzwa na benshi mu gihe cy’ibiruhuko ndetse n’icyorezo cya Covid-19 ngo ntacyo cyigeze kibihinduraho cyane.

Norbert Withinrich ukorera Coldwell Banker, ikigo kiranga amazu kuri icyo kirwa cya Phuket avuga ko mu mezi 15 ashize bagiye babona bamwe mu bantu bafite amazu ya kabiri kuri icyo kirwa.

Inzu y’ibyumba bine n’ubwogero bune iherereye hafi ya Bang Tao Beach ishobora kuboneka ku madolari 1 037 000

Bagabanyije ibiciro byayo ndetse inzu zimwe zikagurishirizwa kuri internet hatabayeho guhura k’umuguzi n’ugurisha cyangwa ngo babanze kugera aho inzu iherereye ariko kuri ubu bikaba bitakiri ngombwa kuko ibikorwa byo gusura Phuket byasubukuwe guhera ku wa 01 Nyakanga ku bantu bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19.

Ubu kuri iki kirwa ushobora kuhabona inzu y’ibyumba bine n’ubwogero bune iherereye hafi ya Bang Tao Beach ku madolari 1 037 000. Ni inzu yubatse kuri metero kare 995 ifite pisine ya metero 15 ikoze mu ishusho y’inyuguti ya ‘U’.

Puerto Plata, Dominican Republic

Puerto Plata ni ko gace ka mbere kafunguye ubukerarugendo muri iki gihugu kuva Covid-19 yahagarika ibikorwa bitandukanye, hakaba hazwiho kuba uduce tuhagize twose dufatwa nk’uduce nyaburanga.

Aha hari inzu ushobora kugeraho mu minota 15 utwaye imodoka uvuye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Puerto Plata, iyi nzu ikaba ubu yagurwa n’uyifuza amadolari ya Amerika 1 050 000.

Ni inzu yubatswe mu 2018 ku buso bwa metero kare 220 ikaba ifite ibyumba bitatu by’uburyamo, pisine n’utuyira duteye amabengeza ushobora gucamo n’amaguru ugana ku nyanja ya Atlantique.

Barcelonne, Espagne

Intara ya Barcelonne yakomeje kurwana no kuba iyigenga ikiyomora kuri Espagne iri mu hantu hakurura benshi bajya mu biruhuko, ubu muri uyu mujyi ukaba wabasha kuhabona inzu mu karere ka Sarrià-Sant Gervasi, yubatse ku buso bwa metero kare 187 ikagira ibyumba bine n’ubwogero bubiri ikaba ifite agaciro k’amadolari ibihumbi 829.

Bahamas

Bahamas kimwe mu bihugu bigize ibirwa bya Caraïbes hari akarwa gato kitwa Golding Cay kangana na hegitari 1,3 kakaba kari ku isoko ku muntu wese wifuza kukubakaho uko abyifuza ku bihumbi 800 by’amadolari ya Amerika. Aka karwa kari hafi y’ibindi bikorwaremezo ku buryo uwakagura atajya agorwa no kubona izindi serivisi yifuza.

Ikirwa kiri ku isoko aho umuntu ashobora kubaka inzu iteye nk'uko abyifuza

Hokkaido, mu Buyapani

Iki kirwa cyo mu majyaruguru y’u Buyapani ni hamwe mu hantu haza ku isonga muri Aziya abantu bakunda kujya kuruhukira bakina imikino yo ku rubura, ukaba ushobora kuhabona inzu y’ibyumba bibiri iri ku buso bwa metero kare 168 mu gace ka Niseko ku madolari 888 860 ukikorera iby’amasuku ya nyuma kuko iyo nzu itarangijwe neza.

Los Cabos, Mexique

Mexique ni hamwe mu hantu Abanyamerika bakunda kujya gukorera ibiruhuko, ubu hakaba hari inzu iri ku buso bwa meterokare 836 yitegeye inyanja ku mucanga wa Rosalito mu gace ka Los Cabos ndetse ikaba inafite ibyumba bitandatu by’uburyamo n’ubwogero butandatu aho uyifuza asabwa kwishyura amadolari ya Amerika, 1 050 000.

Ocho Rios, Jamaica

Ku bihumbi 790 by’amadolari ya Amerika, ushobora kubona inzu yawe mu gace ka Ocho Lios ko muri Jamaica hafi y’umucanga witiriwe James Bond, inzu iri ku buso burenga metero kare 800 ikagira ibyumba 11 kandi buri kimwe kikaba gifite akabaraza kayo.

Iyi nzu iri ku buso burenga metero kare 800 ikagira ibyumba 11 ishobora kugurwa ibihumbi 790 by'amadolari

St. John, Barbados

Barbados nk’igihugu kiri mu Birwa bya Craïbes ni ahantu abantu baba bafite nk’inzozi iyo batekereje kujya mu biruhuko, ubu mu gace k’uburasirazuba ahitiriwe Mutagatifu Yohana ku gasongero k’agasozi uba witegeye Martin Bay, ureba imirasire y’izuba rya mu gitondo n’ubusitani bwiza, ubu wabasha kuhabona inzu y’ibyumba bine ku bihumbi 995 by’amadolari ya Amerika.

Iyi nzu y’ibyumba bine ishobora kuboneka ku bihumbi 995 by’amadolari ya Amerika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .