00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkweto imaze imyaka 50 yakozwe na Harry Jerome igiye kugurishwa asaga miliyoni y’amadorali

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Ikigo mpuzamahanga cyimenyerewe mu gukoresha za cyamunara zihenze, kigiye kugurisha inkweto ifite amateka yihariye , aho izagurishwa akayabo ka miliyoni 1.2 z’amadorali.

Iyi nkweto ikozwe mu mabara y’umutuku n’umweru yakozwe mu 1960, ikaba yarakozwe n’umwe mu bashinze Nike, Harry Jerome.

Izi nkweto zifite amateka yihariye kuko yambawe bwa mbere n’umunya-Canada wamamye mu gusiganwa ku maguru Harry Jerome akaba yarazambaye ubwo yegukanaga umudali wa bronze muri metero 100, mu mikino olempike yaberaga muri Tokyo mu 1964.

Ikindi gitangaje kuri izi nkweto ni uko ari zo za mbere zakoranywe uturongo two munsi dutuma uzambaye abasha kugenda neza atanyerera. Gushyiramo utwo turongo ni igitekerezo cya William Jay Bowerman, umwe mu bashinze Nike. Ubu sneakers zose zisohoka ziba zikozwe muri ubu buryo.

Cyamunara y’izi nkweto biteganyijwe ko izakorwa ku wa 23 Nyakanga, iyi akaba ari nayo tariki imikino olempike izabera muri Tokyo izatangira.

Nizigurishwa miliyoni 1.2 z’amadorali, zizaba ari zimwe mu nkweto ziguzwe amafaranga menshi ku Isi. Iziheruka zavugishije abantu ni iza Kanye West zo mu bwoko bwa Sneakers za Air Yeezy zaguzwe miliyoni $1.8.

Izi nkweto zimaze imyaka isaga 50 zambawe bwa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .