00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkuru y’Urukundo rw’umukozi wa Pan Am n’umu-ofisiye wa CIA ubwo bahuriraga mu ndege

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 14 Kanama 2021 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Muri Nzeri 1970, Jocelyne Nowaski wari umukozi ushinzwe abagenzi muri sosiyete y’indege ya Pan American World Airways mu rugendo ruva i Paris mu Bufaransa rwerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nibwo ubuzima bwe mu rukundo bwahindutse ukundi ubuziraherezo nk’uko abyivugira.

Jocelyne wari ufite imyaka 23 icyo gihe, avuga ko yisanze mu kazi ko gukora mu ndege nk’impanuka kuko yari yarize ibijyanye n’ibinyabuzima agamije kuzaba umuganga ariko mbere y’uko asoza amashuri agakomangirwa n’inshuti ye ku cyumba imubwira ko hari sosiyete y’indege ikomeye ishaka abakozi iri gutanga ikizamini maze bajya kugerageza ayo mahirwe aho byarangiye abonye ako kazi uwamurangiye ntiyakabona.

CNN ivuga ko Jocelyne yabonye akazi abikesha kuba yarahisemo gukora ikizamini ku mwanya wari ukeneweho umuntu ubasha nibura kuvuga indimi ebyiri aho yabihisemo kubera kurerwa na nyina wari umunya-Canada ufite inkomoko mu Bufaransa, bikamufasha kumenya kuvuga Igifaransa n’Icyongereza.

Amaze kwemererwa akazi yahawe amahugurwa maze akora urugendo rwa mbere muri Boeing 727 berekeza i Nassau muri Bahamas ndetse mu myaka ibiri akora muri iyo sosiyete ngo yabashije kungukiramo inshuti nyinshi zikomoka mu bice by’isi bitandukanye zirimo n’ibyamamare nubwo muri bose nta wamurutiye uwo bahuriye mu rugendo ruva i Paris rugana i New York.

Nyuma y’amezi atandatu atandukanye n’umupilote w’indege bakundanaga, Jocelyne avuga ko intekerezo ze yari yarazeguriye kwita ku bakobwa b’inshuti ze no ku mwuga yakoraga aho abura uko abivuga akagira ati “Kari akazi gahebuje. Ntikari akazi, wari umurimo w’urukundo.” Kuva ubwo ngo ntiyongeye gutekereza iby’ubuganga ukundi.

Muri icyo gihe ibikorwa byo gushimuta indege byari bitangiye gufata indi ntera bituma hajyaho gahunda y’uko zajya ziherekezwa n’abakozi b’inzego z’umutekano zikomeye nka FBI cyangwa CIA mu rwego rwo gukaza umutekano ndetse ngo mu rugendo ruva i Paris rugana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe John F. Kennedy ni bwo Jocelyne n’itsinda rye babwiwe ko mu ndege hagiye kwinjiramo abofisiye babiri umwe akajya mu myanya y’abanyacyubahiro undi mu myanya isanzwe y’abagenzi.

Abofisiye ngo baratinze ndetse bitesha umutwe Jocelyne nk’umukozi ushinzwe abagenzi ariko kera kabaye baza kwinjira. Uwicaye mu myanya isanzwe yahise abwira Jocelyne amazina ye ko yitwa Tyler Harding ndetse ngo yari yambaye ikoti na karuvati byiza cyane ku buryo yashituye uyu mukobwa ariko ntabitindeho kuko ngo atari agishishikajwe n’urukundo kandi atari anizeye ko uwo ofisiye na we yamubengutse.

Aseka cyane, Jocelyne yabwiye CNN ati “Nakoranaga n’abakobwa beza cyane b’abanya-Suède ku buryo ntari kwirirwa ntekereza no guhangana na bo”.

Ubwo yajyaga kwakira Tyler nk’uko abikorera abandi bagenzi ni bwo uyu musore yagerageje gutangiza ikiganiro hagati yabo, bitandukanye n’uko buri mugenzi abigira ndetse ngo yakomeje kugerageza kumuganiriza buri uko yabaga aje kumubaza niba hari icyo akeneye nk’uko abandi bagenzi babigirirwa.

Jocelyne ngo yibwiraga ko Tyler ari kumuvugisha kugira ngo abone uko agera kuri abo bakobwa bakoranaga gusa aza gutungurwa no gusabwa nawe ko bazasohokana. Avuga ko yamusubije amubwira ko atajya agirana umubano wihariye n’abagenzi cyangwa se abagabo bubatse.

Nyuma yo gutanga ifunguro ku bagenzi, urugendo rugana i New York rwasatiriye umusozo maze Jocelyne aza gutanga icyo kunywa ku bagenzi aho yaje yitwaje icyayi mu kuboko kumwe n’ikawa mu kundi maze ageze imbere ya Tyler amusaba ikawa.

Ati “Ubwo nari ngiye kumusukira ikawa, yarandebye n’amaso ye meza y’ubururu musukira ikawa mu gikombe ariko ku bw’amahirwe make mumena ku matako icyayi cyari mu kundi kuboko.” Mu kumuzanira agatambaro ko kwihanagura, undi yamusabye kudahangayika ahubwo amwibutsa ko bakwiye gusohokana.

Nyuma yo gusohokana no kwerekana inshuti zabo n’imiryango banabanje gushidikanya iby’urukundo rwatangiriye mu ndege, Jocelyne na Tyler urukundo rwabo rwakomeje gukura maze kuri Noheli y’uwo mwaka, umusore yambika impeta umukobwa amusaba kuzamubera umugore, biba impamo muri Werurwe 1971 ubwo bashyingiranwaga imbere y’Imana.

Muri Werurwe uyu mwaka, Jocelyne ufite imyaka 74 na Tyler ufite 80 ni bwo bizihije yubile y’imyaka 50 babana, ibintu uyu mukecuru avuga ko ari iby’agatangaza ndetse binamugora kubyiyumvisha kuko ngo bakomeje kubana mu kinyotera cy’urukundo nk’aho ari bwo bakimenyana.

Jocelyne Nowaski akiri umukozi ushinzwe abagenzi muri sosiyete y’indege ya Pan American World Airways
Jocelyne yabengutswe n'umu-ofisiye wo muri CIA afite imyaka 23 y'amavuko
Jocelyne na Tyler baherutse kwizihiza yubile y'imyaka 50 basezeranye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .