00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indwara y’umutima ikomeje gufata indi ntera mu bakinnyi b’umupira w’amaguru

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Ikibazo cy’indwara y’umutima cyugarije abakinnyi b’umupira w’amaguru babigize umwuga ndetse amakipe yabo arashyirwa mu majwi ku kuba atumva inama z’abaganga zo gusuzumisha abo bakinnyi mu buryo buhoraho.

Dail Mail ivuga ko kugeza ubu, ubushakashatsi bugaragaza ko nibura umwe mu bakinnyi 260 aba afite ibibazo bifitanye isano n’indwara y’umutima kandi kuba amakipe akomeye akerensa ibyo gusuzumisha kenshi abakinnyi bayo ngo bishobora kuzatera benshi kuhaburira ubuzima.

Si mu bakinnyi gusa kuko nk’imibare itangwa n’abayobozi mu Bwongereza, igaragaza ko buri mwaka abagera kuri 600 bahitanwa n’iyo ndwara muri icyo gihugu.

Nyuma y’iminsi itandatu Sergio Kun Aguero atsindiye Barcelone igitego rukumbi yabonye mu mukino wa El Clasico warangiye itsindiwemo na Real Madrid ibitego 2-1, umukino waberaga Camp Nou ku kibuga cya Barcelone, uyu mukinnyi yagize ikibazo cy’ububabare mu gatuza ubwo barimo bakina n’ikipe ya Alaves ku buryo nyuma yo gukorerwa isuzuma hakarebwa imiterere y’umutima we, uyu mukinnyi ashobora guhita asezera burundu umupira w’amaguru ku myaka 33.

Inkuru ya Aguero kandi yumvikanye nyuma y’amezi atanu gusa kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Danemark, Christian Eriksen afatiwe n’indwara y’umutima mu kibuga akagwa amarabira mu mukino wabahuzaga na Finland ubwo hakinwaga imikino ya Euro.

Na bwo kandi hari hashize ibyumweru bitatu umukinnyi w’umunya-Iceland, Emil Palsson na we iyo ndwara imufatiye mu kibuga ku buryo byasabye abaganga ubwitonzi n’ubuhanga buhambaye kugira ngo babashe kumusubiza ubuzima.

Abaganga bavuze ko Palsson umutima we wateraga inshuro zigera kuri 250 ku munota ku buryo bitari byoroshye ko yabasha kongera gusubirana ubuzima.

Muri Nzeri uyu mwaka, Dylan Rich w’imyaka 17 yapfuye nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima ubwo bari mu mukino w’Igikombe cy’abato cya FA muri Nottinghamshire.

Ubushakashatsi bwasohotse mu 2018 bwagaragaje ko ibyago by’indwara y’umutima ari byinshi kurusha uko byatekerezwaga mbere ku buryo nibura umwe mu bakinnyi 260 aba afite icyo kibazo.

Ikinyamakuru cyo mu Budage, Berliner Zeitung giherutse gutangaza ko hagati ya Nyakanga n’Ukwakira; abakinnyi, abatoza cyangwa abasifuzi bagera kuri 24 bagiye bagwa amarabira kubera ikibazo cy’umutima, iyi ikaba ari imibare iri hejuru kuko nibura buri minsi ine hari umuntu umwe ufite aho ahuriye n’umupira w’amaguru, ufatwa n’indwara y’umutima mu buryo butunguranye.

Abaganga batanga inama bavuga ko uko umuntu adashobora gutinyuka guhagurutsa imodoka ye ngo ajye muri gahunda z’umunsi kandi azi ko ifite ikibazo cya moteri ari na ko abakinnyi bakwiye kwita ku buzima bwabo by’umwihariko ku birebana no kwisuzumisha indwara y’umutima kandi mu buryo buhoraho mu rwego rwo kwirinda ibyago bashobora guterwa na yo mu gihe itamenyekanye mu maguru mashya.

Mu bandi bakinnyi bafite amazina akomeye bagiye bahura n’ibibazo by’iyi ndwara y’umutima harimo nka Iker Casillas wamenyekanye cyane ubwo yari umunyezamu wa Real Madrid, Daley Blind wakiniye Manchester United nka myugariro, Cheick Tiote wakiniraga Newcastle we wanahitanwe n’iyo ndwara ubwo bari mu myitozo mu 2017, Mark-Vivien Foe wakiniraga Manchester City ariko akaza kugwa mu kibuga ubwo yarimo akinira ikipe ye y’igihugu cya Cameroun mu 2003 n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .