00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonésie: Imvura yaguye ku modoka imwe muri parking yari iparitsemo nyinshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Muri Indonésie habereye ibidasanzwe aho imvura yaguye ku modoka imwe, izindi zari ziyikikije muri parking ntiyazigeraho.

Ubusanzwe mu myemerere ya bamwe hari abavuga ko kuba imvura yagwa mu gace kamwe, ntigere mu kandi bishobora kuba bifitanye isano n’imyuka ya sekibi.

Ibi ariko bihabanye n’ibyabereye mu Mujyi wa Java muri Indonésie aho imodoka imwe ari yo yaguyeho imvura mu zari ziparitse muri parking.

7 sur 7 yanditse ko umukiliya witwa Uryan Riana, ari we wabonye imvura igwa ku modoka imwe itagera ku zindi mu zari ziparitse kuri imwe muri hotel aho yari yasuye.

Yagize ati “Nari ndi muri parking muri icyo gihe. Nahise mfata telefoni, mfata video y’imvura igwa. Mbere nabanje gutekereza ko hari uri gukina n’amazi hejuru ya hoteli ariko ubwo narebaga hejuru, nabonye amazi agwa ava mu bicu. Ni imvura yagwaga.’’

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavuga ko ari ibintu bisanzwe ko imvura ishobora kugwa mu gace gato, ni ibyitwa “pluie ultra localisée”.

Muri Indonésie, imodoka imwe yaguyeho imvura ariko ntiyagera ku ziyikikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .