Indege ya mbere nini ku Isi igiye gukora urugendo rwa mbere

Yanditswe na Muhiza Frank
Kuya 21 Gicurasi 2018 saa 07:21
Yasuwe :
1 0

Indege ya mbere nini ki Isi igizwe na moteri esheshatu, ikagira ibice bibiri biteye nk’indege zisanzwe n’amababa magari kuruta ikibuga cy’umupira w’amaguru, irateganya gukora ingendo bwa mbere ubwo izaba yuzuye muri iyi mpeshyi.

Iyi ndege yiswe Stratolaunch yizweho kandi iri gukorwa n’ikigo cy’umwe mu baherwe ba mbere ku Isi akaba n’umwe mu bashinze uruganda rwa Microsoft, Paul Allen. Iri kubakirwa mu butayu bwa Mojave muri Leta ya California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikagira uburebure bwa metero 117.3.

Iyi ndege ni ngari kurusha Spruce Goose yubatswe n’ikigo Hughes Aircraft Company kugira ngo ikoreshwe mu ntambara ya kabiri y’Isi, yari ifite umurambararo wa metero 98 nubwo ituzuriye igihe ngo ikoreshwe.

Biteganywa ko Stratolaunch izaba ikoreshwa mu koherereza mu kirere za rockets zijyana ibyogajuru mu isanzure. Izaba ifite amapine 28, ku buryo igiye kuguruka iba igomba kuba ifite toni 589. Izaba ifite ubushobozi bwo kugurukana rockets eshatu zohereza ibyogajuru mu kirere.

Mu mwaka ushize nibwo Allen yabwiye The Washington Post ko bari no guteganya kubaka ikindi kintu cyiswe Black Ice kizajya gitwara ibyogajuru binini, umunsi umwe kikazatwara n’abantu.

Allen avuga ko intego ye nyamukuru ari ugutuma kugera mu isanzure biba ibintu byoroshye, ndetse hakoherezwa mu kirere ibyogajuru byinshi bishobora no kwifashishwa mu gukurikirana ubuzima ku mubumbe dutuye, gukurikirana inyamaswa, kugenzura uburobyi butemewe no gusuzuma ihindagurika ry’ibihe.

Iyi ndege yiswe Stratolaunch yizweho kandi iri gukorwa n’ikigo cy’umwe mu baherwe ba mbere ku Isi akaba n’umwe mu bashinze uruganda rwa Microsoft, Paul Allen
Iyi ndege ya mbere nini ku Isi igizwe na moteri esheshatu, ikagira ibice bibiri biteye nk’indege zisanzwe n’amababa magari kuruta ikibuga cy’umupira w’amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza