Inama zagufasha kuba umuyobozi uhora ateza imbere abo ayobora

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 Mutarama 2018 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Abantu benshi usanga bafite impano n’ubumenyi butandukanye ariko ku rundi ruhande ntibafite ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa ngo bave ku rwego bariho bagere ku rw’indashyikirwa mu byo bakora.

Ku bwa Nsabimana Norbert w’imyaka 47, utuye mu Bubiligi aho akora akazi ko gutoza, kugira inama no kwigisha imyitwarire ijyanye n’inyungu zo kongera umusaruro mu kazi cyangwa mu guhanga imishinga "(Mentor, Trainer & Coach), buri wese aba akeneye icyamufasha kuva ku rwego rw’ibitekerezo, agatangira kugira ibikorwa. Agenda atumirwa n’amasosiyete akeneye ubujyanama.

Mu kiganiro na IGIHE, Nsabimana ufite uburambe bw’imyaka 14 muri uyu mwuga, yavuze ko nk’uko umutoza afasha abakinnyi kwitegura neza no kugera ku ntsinzi, nawe mu kazi ke afasha abantu kugera ku byo bifuza, by’umwihariko agafasha ibigo bitandukanye gukemura ibibazo bituma abakozi babyo badatanga umusaruro wifuzwa.

Ati "Nk’uko ubizi abantu benshi tugira ibintu tuba tuzi ariko ibyo uzi n’ibyo ukora bigira aho bitandukanira; navuga ko akazi kanjye ari ako gufasha abantu kuva kuri bya bindi bari bazi gusa noneho bakanabishyira mu bikorwa koko. "

Yakomeje avuga ko ibi aribyo byatumye ategura gahunda yo kuzatanga ikiganiro binyuze ku murongo wa internet, gifite insanganyamatsiko igira iti" Wakora iki ngo ukureho inzitizi zigera kuri eshanu zikubuza kuba umuyobozi w’indashyikirwa (Les 5 Challenges principaux des managers qui les empêchent de devenir des managers d’exeception)."

Ati "Ubundi kuba umuyobozi ntibisaba kuba uri umumalayika cyangwa uba hejuru y’abandi mu bumenyi bwose ahubwo bisaba ko uba umuntu umenya aho ubushobozi bwe bugarukira mu kintu runaka, akumva inama z’abandi igihe bibaye ngombwa, akamenya gusubira inyuma akitekerezaho, akaba yahindura ibintu bitagenze neza nubwo bitoroshye kwemera guhora wiga kandi witekerezaho."

Nsabimana wize gucunga imari ahamya ko iyo witegereje neza usanga benshi mu bayobozi beza bagiye bagira abantu runaka babereka inzira yo kunyuramo (mentor).

Yanagarutse ku bayobozi b’ibigo runaka usanga badakomeza imyitozo, bakirara, imitekerereze nk’iyi ikaba idashobora gutuma umuntu ku giti cye cyangwa ikigo gitera imbere.

Ati "Urugero iyo uri umuyobozi, hari igihe utanga ubutumwa ariko ubwo butumwa bukakirwa uko utabyifuzaga cyangwa se ukaba utabutangiye aho ugomba kubutangira. Ibi byose n’ibintu umuntu agenda yiga kandi bikamufasha kuko iyo ubwira abantu ntimwumvikane ibintu birazamba hakaza ibibazo bitagakwiye."

Ibi byose nibyo bizaganirwaho muri iki kiganiro Nsabimana ateganya gutanga tariki 11 Gashyantare 2018 binyuze kuri internet.

Uwifuza kuzakurikirana iki kiganiro yakwiyandikisha anyuze kuri http://www.clicwebinar.com/td-2/les-5-challenges-norbert/, nta kiguzi bisaba.

Nsabimana Norbert ukora akazi ko gutoza, kugira inama no kwigisha imyitwarire ijyanye n’inyungu zo kongera umusaruro mu kazi cyangwa mu guhanga imishinga
Nsabimana Norbert mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza