00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge z’uko ibuye rya Bennu ryagwira Isi vuba zagabanutse

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Kanama 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Abanyamerika gikurikirana ibibera mu isanzure, NASA, bwagaragaje ko ibyago by’uko ibuye rya Bennu ryaza ku Isi byagabanutse.

Mu nyigo abashakashatsi b’icyo kigo bamuritse ku wa 11 Kanama 2021, bagaragaje ko rishobora kuza mu 2300, mu gihe hari haragaragajwe ko “itariki ibyago byo kuza kwaryo biri hejuru cyane” ari 24 Nzeri 2182.

Davide Farnocchia wayoboye abakoze iyo nyigo, yagize ati “Ntidukwiye kurihangayikira cyane.”

Impamvu ni uko ibyago by’uko ryaza ku Isi byimukiye mu kindi kinyejana, ndetse bigatekerezwa ko muri icyo gihe ikoranabuhanga rizaba ryarateye imbere ku buryo hari andi makuru menshi azaba yarabonetse.

Nk’ubu mu 2018 NASA yaryoherejeho icyogajuru mu mushinga wiswe OSIRIS-REx ugamije kwiga ingano, ishusho, umubyimba, ibirigize ndetse n’intera iri hagati yaryo n’Isi, hagafatwa n’utuvungukira twaryo bakoresha mu bundi bushakashatsi.

Icyo cyogajuru ubu cyatangiye kugaruka ku Isi aho byitezwe ko kizahagera ku wa 24 Nzeri 2023.

Ikindi ni uko intera iryo buye ririmo uvuye ku zuba ari kilometero miliyoni 169, mu gihe n’izuba riri muri kilometero miliyoni 150 uturutse ku Isi.

Hari kandi kuba rishyirwa mu cyiciro cy’ashaje kizwi nka “B-type” kuko ryabayeho mu myaka irenga miliyari 4,5 ishize.

Hagaragazwa ko rikungahaye ku mwuka wa Carbon n’ibindi binyabutabire. Ibyo byose abahanga mu by’isanzure babishingiraho bavuga ko ridahangayikishije cyane.

Buri myaka itandatu ibuye rya Bennu ryegera Isi. Rizenguruka Izuba ku mpuzandengo y’umuvuduko wa kilometero 101.388,672 ku isaha, bigatwara umwaka n’amezi abiri ngo ririzenguruke byuzuye. Hagaragazwa ko ryizenguruka ubwaryo buri masaha ane.

Bivugwa ko ibuye rya Bennu rimanutse ku Isi ritahagarika ubuzima bwaho. Icyaba ni uko aho ryagwa haba icyobo gikubye inshuro ziri hagati ya 10 na 20 ingano yaryo, rikanangiriza ahangana n’ahakubye ingano y’icyo cyobo inshuro 100. Bibarwa ko ripima ibiro miliyari 78.

Ku wa 11 Nzeri 1999 ni bwo ibuye ryiswe 101955 Bennu ryavumbuwe mu mushinga wiswe LINEAR (Lincoln Near-Earth Asteroid Research).

Wakozwe ku bufatanye bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, NASA, na kaminuza ya MIT hagamijwe gushaka ibiri mu isanzure byegereye Isi.

Byitezwe ko mu 2037 ari bwo abashakashatsi bazongera gukora inyigo zisumbuye harebwa ingaruka z’iryo buye ku Isi kuko rizaba riri kuyisatira ku buryo hari andi makuru bizoroha kubona.

Impungenge z'uko ibuye rya Bennu ryagwira isi mu myaka ya vuba ziri kugenda zikurwaho n'amakuru atangwa n'abashakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .