Kwamamaza

Impamvu umuneke udakwiye kuribwa wonyine nk’ifunguro rya mu gitondo

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 13:24' na Zigiranyirazo Bajecteur


Mu gihe cyo gufata ifunguro rya mu gitondo, hari benshi amahitamo yabo agusha ku muneke, bibwira ko ari ifunguro ryiza ryabafasha kwiriranwa imbaraga. Umwe mu bahanga mu by’imirire avuga ko gufata uru rubuto rwonyine atari byiza kubera isukari nyinshi rugira.

Umuneke ugizwe na 25% by’isukari y’umwimerere, iyo umuntu awufashe nk’ifunguro rya mbere, imyunyungugu ibamo ihita yirukira mu mubiri nyuma y’amasaha make umuntu awuriye.

Mu gihe cyose rero umuntu adafatanye uyu muneke n’ikindi kiribwa gitera imbaraga, bituma atangira kumva ahaze cyane ndetse nyuma y’umwanya muto agatangira gucika intege no gufatwa n’ibitotsi.

Dr. Daryl Gioffre yasobanuriye The Sun ko isukari nyinshi iba mu muneke atari nziza cyane iyo umuntu awuriye wonyine kuko ibyara aside(acide) nyinshi mu mubiri nubwo abantu benshi bakunze kuwuhitamo nk’ifunguro ryabo rya mu gitondo.

Uyu muganga yatanze inama ko uyu muneke ukwiye kunganirwa n’irindi funguro ritera imbaraga.Yanongeyeho ko burya imineke itorohereza urwungano ngogozi gukora neza.

Yagize ati “ Iyo isukari iriwe mu buryo ubwo ari bwo bwose, iyo igeze mu mubiri yikora nk’inzoga cyangwa divayi hanyuma igahinduka aside cyangwa se ikinyobwa gisembuye mu mubiri, bishobora kugira ingaruka mu gikorwa cy’igogora.”

Avuga ko ari byiza kuwufatana n’amavuta akorwa mu bunyobwa, urusenda, imbogarwatsi cyangwa igikoma, kuko ibi bifasha kuburizamo ya aside bityo uwo muneke na wo ukaba ugize umumaro.

Abahanga bavuga ko kurya umuneke wonyine nk’ifunguro rya mu gitondo atari byiza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved