00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imitoma y’umugore wa Tshisekedi ku isabukuru y’umugabo we

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 14 Kamena 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Umugore wa Félix Tshisekedi, Denise Nyakeri Tshisekedi. yagaragaje urukundo akunda umugabo we mu magambo yuje imitoma, ndetse anamwifuriza umugisha uturuka ku Mana, ku isabukuru ye y’imyaka 58 yabaye ku wa 13 Kamena 2021.

Denise Nyakeri yifashishije imbuga nkoranyambaga za Twitter na Instagram yashyizeho amashusho afite amasegonda ane ari kumwe na Perezida Tshisekedi bahuje urugwiro, ayiherekeza amagambo ashimangira urukundo umukunda, asoza avuga ati ‘Je t’aime Félix’ [Ndagukunda Felix].

Ayo magambo yanditse mur rurimi rw’Igifaransa yagiraga ati “Nyakubahwa Perezida, njyewe ntabwo ndi bwihishe inyuma y’urugi wahita umvumbura. Ariko mpaye umugisha uyu munsi wakubonye uvuka, nishimiye kukwifuriza ibyishimo byinshi.”

“Imana yo mu Ijuru iguhe ubwenge buturuka ku Mana n’igitinyiro cy’Izina ryayo kandi ihe umugisha intambwe zawe zose utera mu buzima bwawe. Warakoze cyane kumbera uwo mpora nishingirikirijeho, ukambera urutugu, ugutwi n’umutima. Ndagukunda Félix!”

Denise na Félix Tshisekedi bakunda kugaragarizanya urukundo ndetse ku munsi w’abakundanye ‘Valentine Day’ uba tariki 14 Gashyantare, Félix Tshisekedi yeretse urukundo umugore mu buryo budasanzwe bumenyerewe ku bakuru b’ibihugu.

Iyo ubibona ku mafoto, ubona ko bari bateguye umutsima [cake] hari abantu batari bake bo kuwukata, Denise Nyakeri afungura umuryango arinjira abona ko ari abantu baje kumwifuriza umunsi mwiza abura umugabo we, ariko yari yamwihishe inyuma y’urugi afite indabo agiye kumuha.

Akizimuha umugore we yaratunguwe cyane ubona ko abyishimiye ndetse atatekerezaga ko biri bugende uko byateguwe, ari nayo mpamvu mu magambo yamwandikiye ku isabukuru ye yanditsemo ngo ‘Njyewe ntabwo ndi bwihishe inyuma y’urugi wahita umvumbura’.

Perezida Tshisekedi yarahiriye kuyobora RDC mu 2019, ahora ashyigikiwe n’umugore we mu byo akora byose ndetse amutera imbaraga mu mirimo ye ya buri munsi.

Perezida Tshisedeki n'umugore we bakunda kugaragarizanya urukundo kenshi : Ifoto: Intagram - Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .