Imijyi icumi ya mbere iberewe no guturwamo ku Isi (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Mu bushakashatsi bushya ku mijyi ya mbere iberewe no guturwamo ku Isi, ntihabonekamo n’umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe ibihugu nka Canada na Australia bifite myinshi iza ku isonga.

Ibi byatangajwe mu cyegeranyo cya 2017 cyiswe "The Global Livability Report", aho cyagaragaje uko imijyi ikomeye ku Isi irenga 140 ikurikirana mu kugira ubuzima bworoheye abayituyemo kandi bakabaho neza, byateguwe hagendewe ku mpamvu 30 ariko by’ibanze harebwe ku mudendezo, ubuvuzi, umuco, ibidukikije, amashuri , ibikorwa remezo n’ibindi.

Iki cyegeranyo cyongeye gushyira Umujyi wa Melbourne wo muri Australia ku mwanya wa mbere nyuma y’imyaka irindwi n’ubundi uyoboye urwo rutonde, wagize amanota 97.5% hakurikijwe ko ukungahaye ku mikorere y’urwego rw’ubuzima, imyigire ndetse n’ibikorwa remezo. Vienna wo muri Autriche washyizwe ku mwanya wa kabiri urushwa amanota mu cyiciro cy’umuco n’imiterere y’ibidukikije.

Imyanya itatu ikurikira yihariwe n’imijyi yo muri Canada, aho uwa Vancouver waje ari uwa gatatu ndetse mu byiciro byatanzwemo amanota hakaba hari aho wagize 100%. Toronto na Calgary yiyongera ku yo muri icyo gihugu yabashije kuza mu myanya y’imbere kuri uru rutonde rw’ahaberewe no guturwa ku Isi.

Ibihugu bya Canada na Australia bifite imijyi myinshi yashyizwe ku rutonde rw’iberewe no guturwamo kurusha indi ku Isi, byaherukaga gushyirwa mu myanya y’imbere mu bifite abaturage bishimye nk’uko byagaragajwe n’icyegeranyo cya Loni cyiswe "World Happiness Report" cyasohotse muri Kanama, uyu mwaka.

Icyo gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizabonyemo umwanya w’imbere ndetse muri iki cyegeranyo gishya cy’imijyi iberewe no guturwamo ku Isi ntawo zifite mu y’imbere.

Abahanga bateguye iki cyegeranyo bavuga ko impamvu y’ibyo ari imyigaragambyo ya hato na hato yakunze kugaragarayo ishingiye ku bwiyongere bw’impfu z’abafite uruhu rwirabura bigizwemo uruhare n’igipolisi cyaho. Ibyo byiyongeraho ingamba n’amategeko adasanzwe ashyirwaho muri iki gihe ku buyobozi bwa Donald Trump.

Iki cyegeranyo cyagaragaje ko imijyi myinshi isanzwe izwi nk’ikomeye ku Isi itabonetse ku rutonde rw’iya mbere, ngo yabangamiwe n’ubuhangange bwayo buyikururira no kugerwamo n’ibibi byinshi kurusha ahandi. Ibyo byiyongeraho kuba usanga inatuwe mu buryo budatekanye kuko uhasanga ubucucike bw’abaturage.

New York, London, Paris na Tokyo yose ni imijyi ikize cyane ndetse ifite n’ibikorwa byinshi ariko kuhatura bibangamirwa no kuba ari indiri y’ibyaha, ubucucike bw’abantu n’ibintu ndetse n’ibibazo by’ingutu usanga mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu bituma nta kwisanzura byuzuye bihaba.

Imijyi icumi ya mbere iberewe no guturwamo ku Isi

1. Melbourne, Australia

2. Vienna, Austria

3. Vancouver, Canada

4. Toronto, Canada

5. Calgary, Canada

6. Adelaide, Australia

7. Perth, Australia

8. Auckland, New Zealand

9. Helsinki, Finland

10. Hamburg, Germany


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza