00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbonerakure yajyanye na Perezida i New York yatorokanye Camera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Radio na Televiziyo by’u Burundi (RTNB) ari kwimyiza imoso nyuma y’aho yohereje Imbonerakure gukurikirana inkuru y’uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu i New York, igatorokana camera n’amashusho yari yafashe.

Ku wa 19 Nzeri 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye yitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nibwo bwa mbere Perezida w’u Burundi yitabiriye Inteko Rusange ya Loni kuva mu 2011. By’umwihariko ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza yari mu Nama ya Afurika Yunze Ubumwe muri Tanzania mu 2015, agahirikwa ku butegetsi [umugambi waje kuburizwamo], yahise ahagarika icyitwa ingendo zo mu mahanga.

Gen. Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi muri Gicurasi 2020, yazanye amatwara mashya kuko kuva yagera ku butegetsi amaze gukorera ingendo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Ubusanzwe mu ngendo umukuru w’igihugu akorera mu mahanga, Televiziyo y’Igihugu mu Burundi, yohereza abanyamakuru ndetse n’abazobereye mu gufata amashusho kandi bizewe, bamuherekeza. Aba batoranywa mu bahanga mu mwuga iki gitangazamakuru gifite kandi bagasimburana.

Inkuru ya La Libre ivuga ko Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo y’u Burundi, Eric Nshimirimana, kuri iyi nshuro atari ko yabigenje ahubwo yohereje Imbonerakure [umwe mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD FDD), izwi ku izina rya Pasiteri Niyomwungere.

Ibi ngo yabikoze mu rwego rwo kugaragaza urukundo akunda ishyaka rye, CNDD FDD. Uyu yahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Imbonerakure. Mbere yaho akaba yaranabaye Umuyobozi w’uruganda rw’isukari, SOSUMO kuri ubu ruri mu bihombo.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko byarangiye Niyomwungere adatahukanye n’itsinda ryajyanye na Perezida i New York ryageze mu gihugu ku wa 26 Nzeri ahubwo yahisemo gutoroka ajyana na camera n’amashusho yari yafashe.

Eric Nshimirimana yatunguwe n’uko Televiziyo y’igihugu yabuze uko itangaza bya nyabyo ibijyanye n’urwo ruzinduko rudasanzwe rw’umukuru w’igihugu kuko uburyo yari isigaranye kwari ugukoresha amashusho magufi yari yagiye yohereza mbere akiri New York.

Kuri uyu ngo umuyobozi wa RTNB, ari kwimyiza imoso yicuza iby’ishyaka yagaragaje ko afitiye CNDD FDD ndetse i Bujumbura benshi bategereje kumva inkuru ivuga ko yirukanwe ku kazi ke.

Abandi bakavuga ko no kuba yaragizwe Umuyobozi wa Radio na Televiziyo by’igihugu ari ikosa kuko ubumenyi mu by’itangazamakuru bwari ntabwo. Eric Nshimirimana yagizwe Umuyobozi wa RTNB mu 2019 ubwo CNDD FDD yari mu myiteguro y’amatora ya Perezida, yabaye muri Gicurasi 2020.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .