00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbeba yahawe ikiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 5 Kamena 2021 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Imbeba izwi ku izina rya Magawa ikomoka muri Tanzania, yanahawe umudali wa zahabu kubera gutegura ibiturika byo mu bwoko bwa ‘mine’, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka itanu ikora aka kazi.

Iyi mbeba yakizaga ubuzima bwa benshi, yakoreraga akazi kayo ku mugabane wa Aziya muri Cambodia. Ni igihugu kibamo mine nyinshi zahatewe mu gihe cy’intambara ya Vietnam.

Magawa yatojwe gusaka mine zo mu bwoko butandukanye mu kigo kitegamiye kuri leta cyo mu Bubiligi giherereye muri Tanzania kitwa Apopo. Kimaze imyaka irenga 30 gikora akazi ko gutoza imbeba gusaka ibisasu cyangwa mine.

CNN itangaza ko iyi mbeba y’imyaka irindwi, yari imaze gutegura mine zirenga 71 ndetse n’ibindi bikoresho bidaturika 38 muri Cambodia.

Ikigo cya Apopo cyatoje iyi mbeba cyavuze ko igihe kigeze ngo ijye mu kiruhuko.

Cyagize kiti “Magawa yakoze akazi katoroshye ikwiriye kuruhuka. Nubwo bwose yari igifite ubizima bwiza, yagejeje imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuko yari itangiye kunanirwa, ikora gake. Icyo nicyo gihe.”

Gusa ariko iyi mbeba mbere yo kujya mu zabukuru izabanza imare igihe gito imenyereza izindi zije mu kazi vuba kugira ngo zibashe kugera ku rwego nk’urwo yari iriho.

Muri Nzeri umwaka ushize wa 2020, iyi mbeba yahawe umudali wa Zahabu n’ikigo cyigenga cy’Abongereza cyita ku buzima bw’amatungo cyitwa PDSA, ku bw’umurava n’ubutwari bwayo mu murimo ikora wo gukiza ubuzima bwa benshi.

Magawa ifite ubushobozi bwo gushaka ahari ibiturika mu murima ungana nk’ikibuga cya tennis mu minota 30 gusa mu gihe umuntu ukoresha utwuma tubisaka byamutwara hagati y’umunsi umwe n’iminsi ine.

Iyi mbeba yasakaga ibisasu kimwe n’izindi mbeba zikora aka kazi, ntabwo zireba ahubwo zirihumuriza kuko ziba zaratojwe iyo mpumuro, ubundi zakumva aho zikahaguma zigatangira gucukura nk’ikimenyetso cyereka uyikoresha ko hari igiturika.

Magawa ipima Ikilo kimwe n’amagarama 200, ifite uburebure bwa santimetero 70. Apopo ivuga iko iyi mbeba yabashije gutegura ibiturika ku butaka bungana na metero kare miliyoni 4,3 mu mwaka ushize wa 2020 gusa. Iki kigo gikorera mu bihugu 59.

Magawa yahawe umudali wa zahabu n'Ikigo cy'Abongereza ku bw'umurava no gukiza ubuzima bwa benshi itegura mine ziri mu butaka / Ifoto: APOPO
Iyi mbeba ikoresha amazuru iyo itegura mine, ku buryo iyo ibonye aho iri ihita ihacukura uyikoresha akamenya ko ihari
Magawa iri mu kazi ko gutegura ibiturika biri mu butaka
Magawa iri kumwe na Malen uyikoresha, uvuga ko yishimira gukorana nayo /Ifoto: APOPO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .