Kwamamaza

Ikibumbano cya Donald Trump yambaye ubusa cyateje impagarara (Amafoto)

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 07:41' na IGIHE


Mu Mijyi minini itandukanye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane hagaragaye ikibumbano cy’umukandida Donald Trump uhagarariye ishyaka ry’aba-Républicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu, kimugaragaza yambaye ubusa yifashe ku nda.

Iki kibumbano cyagaragaye i New York, Los Angeles, Seattle, San Francisco na Cleveland gitangaza abantu benshi.

Kigaragaza Donald Trump yambaye ubusa, yifashe ku nda asa n’umuntu utuje. Abagore bamwe bakinyuragaho bakagisoma, abandi bakacyifotorerezaho, abagabo bakifata nk’uko kigaragara n’ibindi.

Cyatunganyijwe n’umuhanzi wo mu Mujyi wa Cleveland ubarizwa mu banyabugeni bitwa Indecline, bashatse kugaragaza ko Trump ari umuntu umaze kuba ikirangirire kurenza uko abantu babitekereza.

Nyuma y’aho kirangaje benshi, abakozi bashinzwe agace kazwi nka New York City Parks bagikuyeho bavuga ko cyashyizweho nta burenganzira butanzwe.

Amafoto

Mu kugikura kuri New York City Parks , ibirenge byacitse

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved