00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikaze muri “Night Club”, Isi yihariye igendwa n’abayizi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

“Club [soma klab]” ni ijambo risomwa mu migemo ibiri ariko ribumbatiye igisobanuro cyapima toni ku barizi. Aho bamwe bita akabyiniro cyangwa “Night Club” utahazi wahamwumvisha nk’aho bajya kumva imiziki, kubyina,kunywa agasembuye n’ibindi bibazamurira amarangamutima y’ibyishimo bagashyira ibibazo n’umunaniro ku ruhande.

Ni cyo gisobanuro gihurizwaho na benshi mu bakunze kuhatera amatako ku wa Gatanu batangira Weekend. Iyo ubibaganizaho bakubwira ko baherekeza biteze kuhava bishimye, bakibagirwa stress zose bamaranye icyumweru.

Nuhagera urakirwa n’uruvangitirane rw’imiziki y’injyana zitandukanye ziganjemo Dancehall, Afrobeat, Afro-fusion, Hiphop, Electronic n’izindi zibyinitse.

Uko umudiho wizihira abazinduwe nawo niko n’uruhererekane rw’amatara yaka mu mabara atandukanye agenda yihinduranya ku buryo utapfa kumenya uwo muri kumwe.

Hari abandi babona Club nk’ahakorerwa “ibitari byiza” by’umwihariko abashingira ku myemerere y’amadini yabo n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Abazi iby’imibanire bemeza ko mu gihe uhajya aruhuka, akishima ariko ntawe ahutaje cyangwa ngo abangamiye indangagaciro ze biba atari ikibazo.

Muri Club zimwe hahurira abaje gufata ku gatama, abaje kubyina no kumva uruvange rw’imiziki; hakaba n’izindi zihuriramo abaje muri ibyo bakarenzaho kugaburira ijisho “ikimansuro”.

Abo ni ba bakobwa biyambura bagasigarana imyenda y’imbere gusa cyangwa bagakuramo yose bakiyereka mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bagamije kuzamura iruba ry’ababareba.

Bamwe mu babareba bagaragaza ko bishimiye uko bari kwiyereka babajugunyaho inoti z’amafaranga ahenze nk’amadolari cyangwa andi yihagazeho.

Buri wese yisangamo

Wumvise ibihakorerwa wakeka ko ari ahajya rwa rubyiruko rwadukanye imvugo za nta gikwe, nta myaka ijana n’ibindi nkabyo ariko Si uko bimeze kuko hari n’umugabo ushobora kujyanayo n’umugore we byarimba bakabadukana umwana wabo, apafa kuba afite imyaka y’ubukure.

Umwe mu bagabo bakunze kujya muri Club yavuze uburyo nk’iyo bigenze bityo hari ubwo bagerayo bakabyinana cyangwa buri wese agashaka undi babyinana ku ruhande.

Yagize ati “Usanga akenshi bageramo umugabo akabyinana n’undi mugore,umugore we na we akabyinana n’undi mugabo kandi akirekura ku buryo buri wese abikora ntacyo yishisha cyane ko aba yazanye n’umufasha we.”

Habimana Eugene wamenyekanye cyane nka Cobra ni nyiri Cocobean Night Club iri mu Mujyi wa Kigali.

Yabwiye IGIHE ko club zitajyamo abantu bo mu kigero runaka cyihariye nkuko bamwe babitekereza.

Ati “Abo muri buri kigero baraza. N’abari mu myaka 30,40,50 na 60 baza muri Club. Keretse abatarageza ku myaka y’ubukure ni bo tutemerera.”

Ubuzima ni ukuryoshya

Wumvise abahanzi benshi baririmba Club, icyo bahurizaho, ni ukuhagaragaza nk’ahantu h’ibirori ku bashaka kuryoherwa n’ubuzima no kwizihirwa.

Deejay Pius mu yitwa “Ubushyuhe” yagize ati “Manuka muri Club Mbasumba, Friday fresh nk’umusaza. Kigali yose life ni mood; muze turye show.”

Jay-C mu yitwa “Tonight” yagize ati “Nk’ubu twinjiye Club, musohore gangu zidafite huzu.” Yashakaga kuvuga ngo abadafite amafaranga ahagije bahagendere kure.

Hari abajyanwayo no kumva uruvange rw’imiziki byonyine, hari abagerayo bakabyinana n’inshuti n’abavandimwe, hari abazindurwa no kuhasindira hakaba n’abashiturwa n’ikimansuro.

Umusore w’imyaka 27 ukomoka mu Gakenke, yabwiye IGIHE ati “Njyewe rwose iyo ngeze muri Club irimo ikimansuro ni bwo numva nguwe neza kurushaho.”

Ni mu gihe umukobwa w’imyaka 24 w’i Rusizi asobanura ko ahajya ashaka kuryoshya, yifatira ku gasembuye akanabyina.

Icyakora yemeje ko ari ubuzima abamo mbere y’uko yubaka urugo, ngo “kuko imyitwarire nk’iyo ntiwayikomeza uri umugore”.

Ku rundi ruhande, abagabo bajyayo kenshi bahuriza ku kuba umukobwa cyangwa umugore wijyana muri Club agaragara mu ishusho y’umunyamico mibi bamwe badatinya kuvuga ko akora “uburaya”.

Umwe yagize ati “Iyo mpuriyeyo n’umukobwa nari nsanzwe nubaha, nkabona yizanye nta nshuti ye cyangwa umuvandimwe bari kumwe numva ko akora ubusambanyi.”

Ibyo bamwe babihuza n’umuco ariko hakaba n’abavuga ko abicuruza badashaka kubigaragaza byeruye bajya muri Club “bakanywa amazi kugeza babonye umugabo ubagurira inzoga ihenze,bakabyinana, byarimba bakanatahana cyangwa akishyura icumbi bajyanamo hafi aho”. Ibikurikiraho ubwo urabyumva.

Hari umukobwa w’imyaka 23 wabwiye IGIHE ko atari yajyayo ndetse atabiteganya. Ngo yahangishijwe n’imyemerere y’idini asengeramo ariko akanagendera ku ndangagaciro z’umuryango we.

Yagize ati “N’ubundi ngiyeyo sinagenda [ababyeyi] mbabwiye ngo ngiye muri Club. Ariko uko mfata abayijyamo ntibyatuma njye nyijyamo. Mba mbona [kujyayo] ari uburara kandi nanga no kwanduza isura y’ababyeyi banjye.”

Hari abajyanwayo n’ikigare

Kuba igihe kinini bajya muri Club bagendana n’inshuti zabo bituma hari abajyayo kubera abo bagendana nta bushake bundi bagize.

Umusore w’imyaka 26 ukomoka muri Nyabihu yatangaje ko amaze kugera muri Club nk’incuro icumi ariko akenshi ahajya agiye kunywa inzoga yaguriwe n’inshuti ze.

Ati “Bemeye kungurira mu kabari gasanzwe ni ho nahitamo kuko ho ubona n’umwanya wo kuganira n’abandi mukungurana ibitekerezo. Muri Club mpajya kuko nabo ari ho baba bagiye nkabakurikira ariko atari bo sinahajya.”

Umuhanga mu by’imibanire akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Rev Pasiteri Uwimana Jean Piere, yavuze ko kujya muri Club bitagombye kuba ikibazo ahubwo ko ikibazo cyaba icyajyanye uwayigiyemo.

Ati “Kujya mu kabyiniro ntacyo bitwaye bitewe n’umuntu uwo ari we, icy’ingenzi ni ikikujyanye. [Uribaza uti] ese agiye kumva umuziki abyine,yagiye kunywa inzoga n’ibindi bitajyanye, ni indaya se?... Haba ibintu byinshi biterwa n’ikimujyayeyo.”

Yasobanuye ko mu muryango mugari habamo ibyiciro bitandukanye bituma umuntu ashobora kumva neza icyo ari cyo bijyanye n’umwihariko n’indangagaciro by’icyo abarizwamo.

“Nk’umuntu usenga [cyane] akenshi ntuzamubona mu kabyiniro kuko indangagaciro ze ntizimwerera kukajyamo.”

“Mu muryango mugari buri cyiciro cyagombye gukurikiza indangagaciro zacyo ariko na none nta kibangamiye ikindi kuko byose bibereyeho kugira ngo bibane. Abantu bose bahuje ibitekerezo n’imyifatire umuryango mugari ntaho wazagera.”

Amateka ya Night Club

Clubs zatangiye kumenyekana hagati y’imyaka ya 1840 na 1850 mu Mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Zatumirwagamo abaririmbyi n’abacuranzi bagasusurutsa ab’ingeri zitandukanye bahaje.

Habaga hari kandi abari gukiniramo urusimbi, abari mu busambanyi, abari mu businzi n’ibindi byo kwishimisha bishoboka.

Nyuma y’aho no mu bindi bihugu zarahadutse ariko hamwe na hamwe zifungirwa imiryango kubera imico yo kutemera ibizikorerwamo bishobora kunyuranya n’amategeko bigenderaho.

N’Ubu ni ko bikiri kuko na mbere y’uko COVID-19 yaduka ibirori bigahagarikwa hirya no hino ku Isi, abazijyamo bagendaga bagabanuka kandi n’ibihugu bimwe bigakomeza kuzigira ikizira. Ibyo birimo Arabie Soudite, Iran, Afghanistan, Pakistan n’ibindi.

Abajya muri Club si abo mu cyiciro runaka kuko abafite imyaka y'ubukure bose bajyayo
Abakunze kuzijyamo bavuga ko bizihirwa bakiyibagiza ibibazo n'umunaniro bari bamaranye icyumweru
Abenshi bajya muri Club bari kumwe n'inshuti zabo cyangwa abavandimwe
Abenshi mu bagiye Club baba bishakira ibinyobwa bisembuye biri bubasindishe
Hari abahurira muri Club bwa mbere bagahuza urugwiro
Hari abajya muri Club bashaka kureba ikimansuro
Ibihugu bimwe byagize Club ikizira kubera ibizikorerwamo biba bihabanye n'imico n'amategeko yabyo
Muri Club buri wese abyina uko abyumva bijyanye n'uko yizihiwe n'uruvange rw'imiziki
Muri Club haba hari abahanzi abacuranzi cyangwa ababyinnyi basusurutsa abaje kuharuhukira
Hari abajya muri club bakuruwe n'urungano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .