00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihene zishobora kumenya amarangamutima y’izindi binyuze mu guhebeba

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 25 Kanama 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Ihene ni zimwe mu nyamaswa zidakunze gutindwaho cyane bitewe n’uko zifatwa nk’amatungo magufi atanga inyama n’amata afite ingungamubiri nyinshi azwi nk’amashunushunu ndetse n’impu zazo zigakorwamo ibikoresho bitandukanye, ariko si kenshi abantu bakunze kugaruka ku mibereho, imibanire n’amarangamutima byazo.

Ubushakashatsi bwasohotse ku wa 10 Nyakanga ,2019 muri ‘Frontier in Zoology’ bwagaragaje ko binyuze mu guhebeba, ihene zishobora kumenya amarangamutima ya ngenzi zazo, niba zishimye, zibabaye cyangwa se zihangayitse. Bivuze ko zishobora kubwirana hagati yazo uko ziyumva cyangwa uko zimerewe binyuze mu majwi yazo.

Luigi Baciadonna wayoboye akanandika ibyavuye mu bushakashatsi agira ati “Byerekana ko ziba zisobanukiwe ubuzima zibayemo”. Yakomeje avuga ko ubu ihene zishoborwa gushyirwa mu cyiciro kibarirwamo amafarashi, inkende, intama n’izindi nyamaswa zisanzwe zizwiho ubushobozi bwo kumva amarangamutima ya ngenzi zazo.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku mukumbi w’ihene zigera kuri 24 i Kent mu Bwongereza, aho abashakashatsi bafataga amajwi y’ihene ubwo zabaga zegerejwe ibyo kurya zigaragaza ubushake n’ibyishimo bakumva amajwi zikoresha bakayagereranya n’amajwi zakoreshaga iyo babaga bashyize ubwatsi kure ya zimwe muri zo.

Baciadonna avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru mashya ku ihene, hakurikiyeho kugenzura bakamenya niba koko nk’iyo imwe yumvise indi ihebeba nk’itishimye cyangwa se iri mu kaga no guhangayika, bishobora kugira ingaruka ku marangamutima y’indi bigatuma ishobora kwisanga mu byiyumvo indi irimo.

Byitezwe ko ubu bushakashatsi buzafasha mu kumenya byinshi mu buryo burushijeho hakamenyekana uko ihene zishobora guhanahanamo amakuru, imibanire iziranga hagati yazo no kumenya niba hari izishobora kwikoramo amatsinda y’ubushuti mu mibereho yazo yose.

Ihene byagaragaye ko zishobora kumva amarangamutima ya ngenzi zazo binyuze mu guhebeba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .