Iki gipupe cyiswe “Baby Trump” gifite imisatsi isa n’iya Trump, isura yarakaye, cyambaye urubindo kinafite telefoni mu ntoki, ni cyo cyifashishijwe n’abamagana uruzinduko rwa Trump mu Bwongereza mu 2019, kikaza kugenda kiganwa no mu bindi bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.
Umuyobozi w’inzu ndangamurage ya Londres, Sharon Ament, yavuze ko bakiriye iki gipupe kigaragaza uburyo icyo gihe umujyi wari umeze ubwo harwanywaga iby’uruzinduko rwa Trump, ngo ni ikimenyetso cy’uburyo Abanya-Londres bagaragaje ibyiyumviro byabo.
Yagize ati “Ntabwo dukora politiki, nta n’umwanya dufite kuri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko iki gipupe ni ikimenyetso cy’ubuse buterwa n’Abongereza. Dukoresha ibihangano tugatera ubuse abanyapolitiki, uru ni urugero rumwe.”
Uwakoze iki gipupe cya “Baby Trump” yavuze ko yizeye ko iki gihangano kizakoreshwa nk’icyibutsa umunsi Londres yahagurutse ikarwanya Trump, ngo kizanatera imbaraga n’abandi bashaka kurwanya ingengabiterezo y’urwango.
Iki gishushanyo kigaragaza Trump mu buryo budasanzwe, gifite uburebure bwa metero esheshatu, kikaba cyari kimaze igihe kizengurutswa mu bice bitandukanye ku Isi, mbere y’uko kigarurwa i Londres aho kigiye gushyirwa mu nzu ndangamurage.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!