00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikanka cya dinosaur nini ku Isi kigiye gutezwa cyamunara

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Inzu y’Abafaransa imenyerewe mu bikorwa byo guteza cyamunara imwe mu mitungo ndangamateka, Hôtel Drouot, iritegura kugurisha igikanka cya dinosaur ya mbere nini ku Isi mu zavumbuwe.

CNN yatangaje ko cyamunara izabera i Paris ku wa 21 Ukwakira 2021, aho ushaka kwegukana icyo kirango cy’amateka y’ibinyabuzima byo mu myaka ya kera cyane asabwa nibura miliyoni 1,4$. Agaciro kacyo gashobora no kuzamuka kakagera muri miliyoni 1,7$.

Big John ni ryo zina ryahimbwe icyo gikanka. Ni icy’inyamaswa nini cyane izwi nka “Tricératop” ibarizwa mu muryango w’izitwa dinosaur, yabayeho mu myaka iri hagati ya miliyoni 66 na miliyoni 68 ishize.

Cyavumbuwe n’umushakashatsi mu by’Ubumenyi bw’Isi, Walter W. Stein Bill, mu 2014. Yagisanze muri South Dakota ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’umwaka kiratabururwa kibikwa mu Butaliyani.

Tricératops zari zitunzwe no kurisha ibyatsi. Zashoboraga gupima toni 5,5 zikaba zanagira uburebure bwa metero icyenda.

Big John yo ifite metero umunani ndetse ni yo nini mu zimaze kuvumburwa. Igufa ry’igihanga ryayo rifite uburebure bwa metero 2,62 n’ubugari bwa metero ebyiri.

Amahembe yayo abiri afite uburebure bwa metero 1,1 akagira ubugari bwa sentimetero 30.

Si ubwa mbere haba cyamunara nk’iyo kuko no mu 2020 hari indi yabaye hagurishwa igikanka cya dinesaur yo mu Muryango wa “Tyrannosaure”. Cyatanzwe kuri miliyoni 31,8$, kiba icya mbere kigurishijwe menshi ku Isi.

Abahanga mu by’ubuzima bwo mu myaka ya kera cyane bibumbiye mu Muryango SVP baherutse kugaragaza impungenge z’uko imitungo nk’iyo nikomeza kujya mu maboko y’abantu ku giti cyabo n’abikorera bizaba ikibazo kuko abashakashatsi bazayikenera ntibayibone.

Big John ni ryo zina ryahimbwe igikanka cy’inyamaswa nini cyane izwi nka “Tricératop” ibarizwa mu muryango w’izitwa dinosaur
Ni icy'inyamaswa imaze imyaka irenga miliyoni 66 ibayeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .