00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihembo cyitiriwe Nobel mu Butabire cyegukanywe n’abahanga babiri bafashije mu ikorwa ry’imiti

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Abahanga babiri mu by’Ubutabire (Chimie), Benjamin List na David W.C. MacMillan ni bo begukanye igihembo cyitiriwe Nobel mu Butabire muri uyu mwaka wa 2021 nyuma yo gukora ubushakashatsi bakavumbura uburyo bwifashishijwe mu gukora imiti imwe n’imwe.

Aba uko ari babiri batangajwe nk’abegukanye iki gihembo i Stockholm muri Suède, ku wa Gatatu.

List ni Umuhanga muri Siyansi wo mu Budage, umwarimu akaba n’umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi (Max Planck Institute for Coal Research). David W.C. MacMillan na we ni inzobere mu Butabire ufite inkomoko muri Ecosse, akaba umwarimu muri Kaminuza yo muri Amerika (Princeton University).

Ubuvumbuzi bwabo bwatangije uburyo bushya bwo gushyira hamwe ‘molecules’ nk’uko Pernilla Wittung-Stafshede, umwe mu bagize akanama gashinzwe ibihembo byitiriwe Nobel mu Butabire yabitangaje.

Pernilla yavuze ko ari uburyo bukenewe n’ikiremwamuntu bukaba bukoreshwa cyane muri iki gihe, atanga urugero nko mu nganda zikora imiti, mu ikorwa ry’amarangi mu gutunganya ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.

Nubwo basangiye igihembo, buri wese yakoze ubushakashatsi ukwe. Iki gihembo ni icya gatatu kizatangwa muri iki cyumweru nyuma y’icy’ubugenge kigomba guhabwa abahanga batatu ari bo Syukuro Manabe, Klaus Hasselmann na Giorgio Parisi, bamaze imyaka igera kuri 60 bakora ku bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe.

Akazi ka List na MacMillan kafashije mu ikorwa ry’umuti ukoreshwa mu buvuzi bw’indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije, ukoreshwa mu kuvura indwara y’agahinda gakabije n’ivura indwara zo mu myanya y’ubuhumekero.

Nyuma yo gutangazwa nk’uwegukanye iki gihembo, List yabwiye abanyamakuru ko azakomeza kuvumbura ibintu bitangaje.

David W.C. MacMillan (ibumoso) na Benjamin List nibo begukanye igihembo cyitiriwe Nobel mu Butabire muri uyu mwaka wa 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .