00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihangano cya Picasso cyari kimaze imyaka icyenda cyibwe cyabonetse

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 29 Kamena 2021 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Igihangano cy’umunyabugeni w’Umunya-Espagne, Pablo Picasso, cyari kimaze imyaka icyenda kibwe mu nyubako y’ibihangano mu Bugiriki, National Art Gallery, cyabonetse mu gace k’icyaro kitwa Keratea gaherereye mu bilometero 45 mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Athens aho iyi nyubako iherereye.

Iki gihangano cyabonetse hamwe n’ikindi byibanywe cy’umunyabugeni w’Umudage, Piet Mondrian cyashushanyijwe mu 1905 kigaragaza icyuma gipima ingano y’umuyaga cyitwa ‘Moulin à vent’ mu Rurimi rw’Igifaransa.

Polisi yo mu Mujyi wa Athens mu Bugiriki aho ibi bihangano byibiwe, ni yo yatangaje ko byabonetse ariko yirinda kugira byinshi ivuga byerekeranye n’abayibyibye, cyangwa uwafunzwe ukekwa kubyiba.

Ibi bihangano byibwe n’abajura ruharwa ku wa 9 Mutarama 2012, kuko polisi ivuga ko byabatwaye iminota irindwi gusa kugira ngo babyibe, ndetse babitwarana na wino n’ikaramu by’umunyabugeni Guglielmo Caccia ukomoka mu Butaliyani wabayeho mu kinyejana cya 16.

BBC itangaza ko aya mabandi yabanje kwiba ibihangano bine, ariko icya kane nacyo cya Mondrian bagita mu nzira ubwo bacikaga bava muri iyo nyubako.

Igihangano cya Picasso cyibwe ni umutwe w’umugore byashushanyijwe n’amavuta biriho umukono wa Picasso. Yari yaragihaye u Bugiriki nk’impano mu 1949 kubera ubutwari abaturage bagize bwo guhangana n’ingabo z’Abanazi bakazibuza kwinjira mu gihugu cyabo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose.

Picasso ni umunyabugeni w’umuhanga wavutse mu 1881, muri Espagne ariko igihe kinini cy’ubuzima bwe n’ibikorwa bye by’ubugeni yabikoreye mu Bufaransa. Bivugwa ko yakoze ibihangano 50.000 biri mu bwoko butandukanye. Yapfuye mu 1973 afite imyaka 92, apfira mu Bufaransa.

Ibi ni byo bihangano bibiri byabonetse nyuma yuko byibwe mu 2012
Iki ni cyo gihangano cya Picasso cyari kimaze imyaka icyenda cyaribwe, kikaba cyabonetse mu Mujyi wa Athens/ Ifoto: AP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .