Icyo wamenya kuri Wadi Al Salam, irimbi rinini ku isi rishyinguyemo abarenga miliyoni eshanu

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 17 Gashyantare 2021 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Wadi Al Salam, ni irimbi rimaze imyaka irenga 1400 rishyingurwamo abantu kugeza n’uyu munsi. Bivugwa ko ari ryo rya mbere rinini ku Isi kuko rishyinguyemo abarenga miliyoni eshanu, inshuro 714 z’abashyinguye mu irimbi rya Rusororo.

Wadi Al Salam iherereye muri Iraq mu mujyi wa Najaf uzwiho kuba uri Umujyi Mutagatifu ku Abayisilamu babarizwa mu cyiciro cy’aba-Shiʻa.

Iri rimbi rifite hegitari 601, ni ukuvuga ko rikubye irya Rusororo inshuro 66. Riherereye mu birometero 160 uvuye mu murwa mukuru wa Iraq, ari wo Baghdad. Ndetse kubera aka gahigo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO, ryamaze kurishyira mu hantu ndangamurage ku rwego rw’Isi.

Iyo urireba ku mafoto cyangwa ku mashusho ugira ngo ni umujyi utuwemo n’abantu bazima bakora imirimo ya buri munsi. Kuko kubera ubunini bwaryo haba hari urujya n’uruza rw’abantu benshi, abakora isuku nka ba bandi dukunda kubona mu mihanda bakubura, aboza imva z’ababo bahashyinguye ndetse n’ abacukura imva.

Abayisilamu b’Aba-Shiʻa bafata iri rimbi nk’uburuhukiro bw’amahoro kuko ryegereye igituro cy’Umwigisha (Imam) Ali ibn Abi Talib umukwe akaba na mubyara w’intumwa y’Imana Muhammad.

Byizerwa ko uyu Mwigisha afite ubushobozi bwo kugabanya ububabare mu gihe cy’urupfu, ndetse ko gushyingurwa hafi ye ari ingenzi kuko ku munsi w’imperuka bizatuma abashyinguye hafi ye bazukana na we bakajyanwa mu Ijuru.

Kubera iyi myizerere, Wad Al Salm ikurura aba- Shiʻa batabarika hirya no hino ku isi, bakaza kuhashyingura ababo buri mwaka, kandi baturutse mu bihugu bitandukanye. Bivugwa ko hafi ya buri Mu-Shi’a wese wo muri Iraq na Iran afite umuntu wo mu gisekuru cye ushyinguye muri iryo rimbi.

Habarurwa ko buri mwaka, abantu 50 000 bashyingurwa muri iri rimbi, ariko hari igihe biyongera nk’uko byagenze mu bihe by’Intambara yo gukuraho Saddam Hussein muri Iraq yaciye ibintu kuva muri za 2003 kuzamura. Icyo gihe, abantu bari hagati ya 200 na 250 bashyingurwaga muri iri rimbi buri munsi.

Muri 2010 imibare yaraganutse igera ku 100 ku munsi, ariko iza kongera kuzamuka cyane ahagana mu myaka ya 2014, ubwo Aba-Shi’a benshi bitabiraga intambara yo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa ISIS. Icyo gihe, abantu bari hagati ya 150 na 200 barishyungurwagamo buri munsi.

Kubera ko ari irimbi rifite amateka akomeye mu myizerere y’Aba-Shi’a, abenshi mu barwanyi bo muri iryo dini bakunze gusaba ko igihe baguye ku rugamba, bazajya bashyingurwa muri iryo rimbi nk’igihembo cy’urugamba baguyemo.

Birumvikana ko kubera uburyo rikenerwa cyane, ubutaka bw’iri rimbi bugenda bushira ari na ko burushaho guhenda. Igiciro cyo gushyingura muri iri rimbi kimaze kwikuba hafi kabiri ugeranyije n’uko byari bimeze mbere y’intambara ya ISIS, aho ageze ku 4 100$ (hafi miliyoni 4 Frw).

Gucukura imva muri iri rimbi ni umwuga utunze benshi mu mujyi wa Najaf, ndetse uhemba neza kuko ku kwezi bahembwa 300$. Ndetse usanga ari hari abamaze imyaka irenga 40 bawukora, bakawuraga n’abana babo.

Iri rimbi rigize 13 % by’umujyi wa Najaf, utuyemo miliyoni 1 y’abaturage.

Iri rimbi rishyinguyemo abantu basaga miliyoni eshanu
Bivugwa ko buri munsi iri rimbi rishyingurwamo abantu basaga 200
Mu baturage ba Iraq na Iran bivugwa ko buri umwe nibura afite uwo mu gisekuru cye washyinguwe muri iri rimbi
Impamvu hari benshi mu bayisilamu bashyingura muri iri rimbi, ni uko rishyinguyemo Umwigisha Ali ibn Abi Talib
Iri rimbi rishyinguyemo abantu batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .