Icyemezo cyo kwangira Umufaransa gutura muri Canada kuko atazi Igifaransa cyateshejwe agaciro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Ugushyingo 2019 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Guverinoma yo mu Ntara ya Quebec yo muri Canada yatesheje agaciro icyemezo cyari cyafatiwe umufaransakazi Emilie Dubois cyo kwimwa icyangombwa cyo kuba muri iyo ntara bamushinja kutamenya Igifaransa.

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu ntara ya Quebec yo muri Canada, bwari bwanze guha icyangombwa cyo gutura, umufaransakazi wagisabye nyuma yo gusanga ataragaragaje ko azi neza ururimi rw’Igifaransa.

Ubusabe bwa Emilie Dubois bwanzwe nyuma y’aho mu byangombwa yatanze, basanze mu gitabo yanditse arangiza kaminuza hari agace kanditse mu rurimi rw’Icyongereza.

BBC yatangaje ko Dubois yageze i Quebec mu 2012, akaba yaranaboneye impyabumenyi ihanitse (Phd) muri imwe muri Kaminuza zigisha mu rurimi rw’Igifaransa muri iyo Ntara.

Dubois yavuze ko na we agihabwa ibaruwa imumenyesha ko atemerewe icyangombwa cy’abimukira yasetse bitewe n’impamvu bamubwiye yatumye atagihabwa.

Yagize ati “Niba umuntu ari Umufaransa kandi yaravukiye mu Bufaransa, akajya kwiga muri Kaminuza yigisha mu Gifaransa, icyo akora cyose akaba agikora mu Gifaransa, kumwima iki cyangombwa ni ubusazi.”

Intara ya Quebec ni imwe mu zivugwamo cyane Ururimi rw’Igifaransa.

Dubois yari yarasabwe kwiyandikisha muri gahunda isaba abanyeshuri bo mu mahanga kubanza kwiga Igifaransa mbere yo guhabwa icyangombwa cyemeza ko ari abimukira, arabikora.

Umwaka ushize nibwo yatsinze ikizamini cyemeza ko azi urwo rurimi ariko abashinzwe abinjira n’abasohoka babyanze bavuga ko ubumenyi bwe muri urwo rurimi budahagije kuko hari agace k’igitabo yanditse asoza Kaminuza kari mu rurimi rw’Icyongereza.

Igice kimwe mu bice bitanu byari bigize igitabo yanditse asoza Kaminuza nicyo cyari cyanditse mu Cyongereza.

Dubois yavuze ko yabigenje atyo kugira ngo bizabashe gusohoka mu binyamakuru bya siyansi mpuzamahanga kuko bikunze gusohoka mu Cyongereza.

Yavuze ko ubwo yabwirwaga ko atemerewe icyangomba yumvise ari nk’isi imuguye hejuru kuko yari yaramaze kwiyumvisha ko ubuzima bwe bwose azaba muri Quebec.

Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Quebec kuwa Kane yari yasohoye itangazo avuga ko icyemezo cyafatiwe Dubois kitumvikana, asaba ababishinzwe kongera kubisuzuma.

Dubois yavuze ko ubwo yabwirwaga ko atemerewe icyangomba yumvise ari nk’isi imuguye hejuru kuko yari yaramaze kwiyumvisha ko ubuzima bwe bwose azaba muri Quebec.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza