Iyi nzoga izwi nka Grande Champagne Cognac yengewe mu Bufaransa mu mwaka wa 1777 ubwo icyo gihugu cyategekwaga n’umwami Louis XVI. Iyi nzoga yari itunzwe n’umuhanga mu kwenga inzoga Jacques Hardy wapfuye mu 2015.
Uyu Hardy nawe yapfuye afite uruganda rukomeye rukora inzoga zo mu bwoko bwa Cognac zizwi ku izina rya Hardy Cognacs.
Grande Champagne Cognac yenzwe n’umuryango wa Yvon wari utuye mu mujyi wa Cognac uherereye mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’u Bufaransa.
Kugira ngo igere mu maboko y’umuryango wa Jacques Hardy, byabaye ubwo nyirarume wa Hardy witwaga James yakoraga ubukwe, akayihabwa nk’impano.
Iyo nzoga yamaze imyaka isaga ijana itaze mu ngunguru. Muri Nyakanga 1936 nibwo yatangiye gushyirwa mu macupa, ihindurirwa amacupa nanone mu 1967.
Urubuga Whisky Auction ruvuga ko impamvu nyirarume wa Hardy yahawe iryo cupa nk’impano, ari uko yari yarongoye mu muryango wo kwa ba Yvon ari nabo bengaga izo nzoga.
Jacques Hardy yabaye umuyobozi wa Hardy Cognac guhera mu myaka ya 1950 kugeza mu 1999 ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru. Yapfuye mu 2015 afite imyaka 83.
Uyu mugabo yari atunze andi macupa y’inzoga zakozwe mu myaka yatambutse ndetse nayo nyuma yagiye atezwa cyamunara.
Muri yo hari nka Cognac zakozwe mu myaka ya 1802, 1812, 1856, 1906 na 1914. Ayo macupa arimo izo nzoga yavuyemo yose hamwe amapawundi 49,600 (miliyoni zisaga 68 Frw).



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!