00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Evergrande Group, ikigo cy’ubucuruzi kiri mu mayirabiri mu Bushinwa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Evergrande Group ni ikigo cy’ubucuruzi cyashinzwe mu 1996 na Xu Jiayin wanigeze kuba umuherwe wa mbere mu Bushinwa, aho gikora ibikorwa bitandukanye byo kugurisha amazu akomeye n’aciriritse ndetse mu 2018 cyahigitse ibindi bigo ku isi nk’ikiza ku isonga mu bikora ubushabitsi bushingiye ku mitungo itimukanwa.

Uretse kuba ari ikigo gifitiye benshi akamaro aho kimaze guha akazi abagera ku bihumbi 200 hari abandi bakora mu mirimo ibarirwa muri miliyoni 3.8 iki kigo gifasha mu buryo buziguye, bakagumana akazi kabo aho bakora.

Nubwo bimeze bityo, iyi sosiyete ya Evergrande Group iri mu zikomeye ku isi, muri iyi minsi ntiyorohewe n’ibibazo by’imyenda ya banki.

Ku wa Mbere w’icyi cyumweru, iyi sosiyete yagombaga kuba yamaze kwishyura banki zimwe inyungu zibarirwa muri miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika ariko abayobozi bakaba batangarije banki ziberewemo umwenda ko izo nyungu zitatangwa ku gihe nk’uko Bloomberg ibitangaza. Izagombaga kuba zamaze kwishyurwa iyo myenda kuri uyu wa Kane na zo ntizishyuwe.

Evergrand Group ifite icyicaro muri Hong Kong mu majyepfo y’u Bushinwa mu mujyi wa Shenzhen, ikaba imaze kubaka izina mishinga ijyanye n’amazu yo guturwamo.

Ubu ifite imishinga igera ku 1300 mu mijyi igera kuri 280 mu Bushinwa nubwo inyungu zayo zituruka no mu bindi bitandukanye.

Yashoye mu ikorwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi, mu by’ubukerarugendo no mu mikino aho ifite ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Guangzhou Evergrande.

Si ibyo gusa iyi sosiyete yashoyemo amafaranga kuko yanashoye mu itunganywa ry’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse mu bijyanye na siporo, ikaba iri kubaka sitade izaba ari yo nini kurusha izindi ku isi. Biteganyijwe ko iyi stade izaba yamaze kuzura mu mwaka utaha n’ubushobozi bwo kujyamo abantu bagera ku bihumbi 100 bicaye neza.

Mu by’ubukerarugndo, iyi sosiyete yahanze ikirwa icyubakaho ibikorwa bitandukanye binogeye ijisho aho muri uyu mwaka bivugwa ko yatangiye kujyana abashyitsi ba mbere kuri icyo kirwa cyiswe ‘Ocean Flower Island’ mu igerageza ndetse na cyo bikaba byitezwe ko mu mpera z’uyu mwaka kizaba cyatangiye gusurwa ku mugaragaro.

Uko Evergrande Group yisanze mu bibazo

Mu myaka mike ishize imyenda y’iyi sosiyete yakomeje gutumbagira aho yagiye ifata inguzanyo mu bigo by’imari binyuranye igamije gutera inkunga imishinga yayo itandukanye kugeza aho ubu ari yo sosiyete ifite imyenda myinshi kurusha izindi mu bushinwa aho ibarirwa amadeni agera muri miliyari 300 z’amadolari ya Amerika.

Mu byumweru bishize yamenyesheje abashoramari bakorana na yo ko ifite ibibazo bijyanye n’amafaranga byatuma itabasha kwishyura iyo myenda mu gihe batayiteye ingabo mu bitugu.

Mu cyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko Evergrande yugarijwe n’ibibazo by’amikoro nyuma y’aho itangarije ko yabuze abayigurira imwe mu mitungo yayo nubwo ingaruka zishingiye ku ifatwa ry’imyenda iyi sosiyete ifite, zatangiye guhwihwiswa mu mwaka ushize.

Uko Evergrand iri kugerageza kwigobotora ibi bibazo

Kuri uyu wa Gatatu, iyi sosiyete yatangaje ko iri gushakira ibisubizo mu buryo bw’ibiganiro uhereye ku mpapuro mpeshamwenda zifite agaciro k’ama ‘yuan’ akoreshwa aho mu Bushinwa angana na miliyoni 232 yagombaga kwishyurwa ku isoko ry’imari n’imigabane rya Shenzhen, aya akaba angana na miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika.

Ku wa 14 Nzeri na bwo iyi sosiyete yatangaje ko yatumijeho abajyanama mu by’imari kugira ngo bayifashe mu gushakira ibisubizo ibibazo biyugarije kugeza ubu. Mu gukomeza gushaka uko yakigobotora ibi bibazo biyugarije, Evergrande yagerageje gushaka abaguzi b’imodoka zayo zikoresha amashanyarazi n’abayigurira indi mitungo imwe n’imwe irababura.

Uko abashoramari bari kubyitwaramo

Abanyamigabane muri Evergrande Group bo bamaze bamaze amezi babona ko ishyamba atari ryeru muri iyi sosiyete kuko ngo umugabane umwe watakaje agaciro ku kigero cya 80% ndetse abashoramari bakavuga ko isoko ry’imari n’imigabane mu Bushinwa bizatuma ritakarizwa icyizere mu gihe amasosiyete akomeye muri icyo gihugu akomeje kugarizwa n’ibibazo by’ubukungu.

Bivugwa ko leta y’u Bushinwa ikomeje gukurikiranira hafi ikibazo cya Evergrande Group ku buryo yiteguye no kucyinjiramo kugira ngo ifashe iyi sosiyete kutisanga yagiye hasi burundu ndetse Fu Linghui, umuvugizi w’Ikigo cy’Ibarurishamibare cy’u Bushinwa mu cyumweru gishize yakomoje ku bibazo byugarije zimwe muri sosiyete zikora ibijyanye n’ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa.

Nubwo atigeze ashyira mu majwi Evergrande mu buryo butaziguye, Linghui yavuze ko isoko ry’imitungo itimukanwa rimeze neza muri uyu mwaka ariko hari ingaruka z’amakosa yakozwe mu gihe gishize ku iterambere ry’iri soko ndetse bikenewe kwitabwaho.

Sosiyete Evergrande iri mu zikomeye ku isi, muri iyi minsi ntiyorohewe n’ibibazo by’imyenda ya banki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .