00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Antilia, icumbi ry’umuntu ku giti cye rihenze kurusha ayandi ku isi

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Antilia, ni izina ry’inyubako y’umuherwe wa mbere muri Aziya ndetse akanaba uwa 10 ku rutonde rw’isi, Mukesh Ambani n’akayabo k’amadolari ya Amerika miliyari 87.4, akaba ari na yo atuyemo we n’umuryango we i Mumbai mu Murwa Mukuru w’u Buhinde.

Iyi nyubako iherereye ku muhanda wa Altamount ku gasozi ka Cumballa ko mu Majyepfo ya Mumbai, imbata yayo yashushanyijwe n’abahanga mu gutegura imishinga y’inyubako bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perkins&Will bafatanyije na Hirsch Bedner Associates maze mu 2006 itangira kubakwa yuzura mu mwaka wa 2010.

Yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 37, ikagira uburebure bwa metero 173 n’agaciro ka miliyari zisaga ebyiri z’amadolari ya Amerika, ibintu biyishyira ku mwanya wa kabiri mu zihenze ku isi nyuma y’Ingoro y’iy’Umwakikazi w’u Bwongereza ya Buckingham Palace, ariko ikaza ku isonga mu z’abantu ku giti cyabo.

Uyu muturirwa w’amagorofa 27, agaciro kawo kazamurwa cyane n’ibice ifite birimo amagorofa atandatu ya parikingi ashobora kujyamo imodoka 168, icyumba cy’akabyiniro, icy’imyitozo ngororamubiri, uduce tw’ubusitani bugari, urusengero, ahantu hatatu hashobora kugwa kajugujugu, ibyumba byagenewe kureberwamo film, ivuriro ndetse n’icyumba cy’urubura gifasha abayituyemo mu gihe cy’ubushyuhe.

Inyigo yakorewe iyi nzu, yagaragaje ko ifite ubushobozi bwo kuba itahangarwa n’umutingo uwo ari wo wose kuko Antilia ifite gusigara yemye mu gihe aho yubatse hakwibasirwa n’umutingito uri ku gipimo cya 8.0. Ifite kandi ibyuma icyenda bifasha abantu kuyizamukamo no kuyitembera mu buryo butagoranye.

Iyi nyubako yitiriwe ikirwa cyo nyanja ya Atlantic kubera amahumbezi n’umutekano ihorana, ifite abakozi 600 bahoraho barimo n’abashinzwe umutekano. Mu 2017 iyi nyubako y’umunyenganda Mukesh Ambani yafashwe n’inkongi y’umuriro itewe n’umunara wari muri bumwe mu busitani bwayo ariko ihita izimywa vuba itararenga mu mbuga.

Nyir’iyi nyubako, Mukesh Dhirubhai Ambani yavutse 19 Mata 1957, avukira Aden, Yemen y’ubu, abyarwa na Dhirubhai Amabni na Kokilaben Ambani. Yashakanye na Nita Ambani bafitanye abana batatu; Anant Ambani, Akash Ambani n’umukobwa wabo Isha Ambani.

Ku bufatanye bwa Ambani na Bharti Airtel mu 2013 bubatse umuyoboro wa internet wa 4G mu Buhinde. Ubukungu bwa Ambani bugenda buzamuka umunsi ku munsi kuko yavuye ku mwanya wa 18 muri 2018 agera ku wa 10 mu 2021 mu baherwe bakize kurusha abandi ku isi nk’uko Forbes Magazine ibigaragaza.

Reliance, ikigo abereye umuyobozi cyashinzwe na se gitunganya ibikomoka kuri peteroli, kiri mu bitubura umutungo we ndetse muri ibi bihe bya Covid-19 ubutunzi bwe bwazamutseho agera kuri miliyari 20 z’amadorari nyuma yo kugurisha imigabane y’ikigo cye cy’itumanaho cya Jio.

Ifite amagorofa 27 n'ibice byagenewe ibikorwa bitandukanye nka parking, ahashobora kugwa indege n'ibindi
Mukesh Ambani hamwe n'umuryango we ni iyi nzu batuyemo i Mumbai mu Buhinde
Iyi nyubako ifite abakozi 600 bahoraho barimo n’abashinzwe umutekano
Iyi ni inzu bwite y’umuherwe wa mbere muri Aziya ndetse akanaba uwa 10 ku rutonde rw’isi, Mukesh Ambani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .