Ibyo wamenya ku nyubako izaberamo amatora y’Umuyobozi wa OIF

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Harabura icyumweru kimwe gusa ngo hamenyekane uzaba Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Ni umwanya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ahataniye na Michaëlle Jean, Umunya-Canada wari uwumazeho imyaka ine.

Itora rizabera mu nama izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinomoa bigize OIF, kuva tariki ya 11-12 Ukwakira 2018, i Erevan muri Arménie.

Izabera mu nyubako itangaje yitwa ‘Complexe Sportif et de Concerts Karen Demirdjian’, yitiriwe uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Arménie.

Iyi nyubako yashushanyijwe inubakwa n’abanyabugeni benshi barimo; Korjun Akopyan, Arthur Tarhanyan, Hrachya Pogosyan, Spartak Khachikyan, Gurgen Musheghyan, abahanga mu bwubatsi nka Igor Tsaturyan, Grigor Azizyan, Mikael Aharonyan na Ferdinand Arakelyan.

Yatashywe mu 1983, ariko nyuma y’imyaka ibiri gusa ifunga imiryango kubera inkongi y’umuriro yari yaribasiye. Yongeye kwakira ibitaramo n’imikino itandukanye mu 1987. Igizwe n’ibice bitandukanye birimo n’icyumba cyakira abantu 1200.

Muri uriya mwaka kandi yanahawe igihembo gikomeye n’icyahoze ari Umuryango w’Ubumwe bw’Aba-Soviète mu 1987, kubera ko yakomeje kuba umwimerere.

Mu 1999 yiswe “Complexe Sportif et de Concerts Karen Demirdjian ", mu rwego rwo guha icyubahiro Karen Demirdjian wari wiciwe mu Nteko Ishinga Amategeko; Ni umwe mu batanze umusanzu ugaragara mu kuyubaka no kuyivugurura.

Iyo witegereje iyi nyubako yongeye gutahwa ku mugaragaro ku wa 31 Ukwakira 2008, ubona ishushe nk’inyoni igerageza gufungura amababa no kuguruka mu kirere cy’imisozi ya Amérnie.

Umujyi wa Erevan/Yerevan iyo nyubako yubatsemo nawo ufite amateka yihariye, kuko uza mu mijyi yabayeho mu myaka ya kera, kandi ukaba warakomeje guturwa.

Amateka agaragaza ko wabayeho mu kinyejana cya 8 mbere y’ivuka rya Yezu, uza kugirwa umurwa mukuru wa Arménia mu 1918. Utuwe n’abaturage basaga 1, 073,700.

Inyubako ya Complexe Sportif et de Concerts Karen Demirdjian niyo izaberamo inama ya OIF
Iyi nyubako imaze imyaka 35 yubatswe
Ifite ishusho nk'iy'inyoni yiteguraga kuguruka mu misozi ya Armenie

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza