00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku muntu wabayeho igihe kirekire kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Abahanga bavuga ko kwiyumvamo ko ushaje no kuba ushaje nyir’izina ari ibintu bibiri bitandukanye. Kugeza ubu igitabo cyandikwamo uduhigo twihariye ku Isi cya Guiness de Record, cyemeje ku mugaragaro ko Umunya-Puerto Rico, Emilio Flores Màrquez w’imyaka 113 nk’umuntu ukiriho ushaje kurusha abandi ku Isi.

Agahigo k’uwamaze imyaka myinshi ku Isi kugeza ubu gafitwe n’Umufaransakazi, Jeanne Calment, wamaze imyaka 122 n’iminsi 164.

Ku wa 30 Kamena ni bwo Flores wavutse ku itariki ya 08 Kanama 1908 yemejwe nk’ushaje kurusha abandi. Ni umwana w’ubuheta mu bandi 10 bavukana.

Yakuranye inshingano zo kubitaho no gukorana na se mu mirima y’ibisheke kugeza ubwo yashakanaga na Andrea Perez babanye imyaka 75 bakabyarana abana bane.

Flores ubu afite abuzukuru batanu n’abuzukuruza batanu ndetse aracyatuye muri Puerto Rico aho yitabwaho na babiri mu bana be batuyeyo ari bo Tirsa na Milito nk’uko byemezwa n’umushakashatsi wa Guiness de Record, Robert Young.

Ku rundi ruhande ariko, Jeanne Calmet ufatwa nk’uwabayeho imyaka myinshi kurusha abandi, yabayeho ubuzima butangaje kuko yavutse muri Gashyantare 1875 mu Bufaransa.

Icyo gihe icyizere cyo kubaho cyari kikiri ku myaka 45 ariko we ageza ku myaka 100 akibasha gutwara igare, yuzuza 110 yibana mu nzu wenyine ndetse kugeza ku myaka 117 yari atarahagarika kunywa itabi no gusoma ku gatama yakundaga kugeza ubwo yatabarukaga mu 1997 afite imyaka 122 n’iminsi 164.

Iby’uburame bwa Calment ntibyagiye bivugwaho rumwe cyane ko bigaragara ko yabayeho mu kinyejana cya 19 aho bivugwa ko kubaho imyaka 122 byari bigoye.

Byatumye hari abavuga ko yapfuye mu 1934 maze umukobwa we wari ufite amadeni menshi agahita amwiyitirira ahunga iyo myenda nubwo icyo gihe byatangajwe ko uwo mukobwa we witwaga Yvonne ari we wapfuye.

Jeanne Calment niwe muntu wamaze igihe kinini ku Isi
Yarinze ageza imyaka 100 akinywa itabi
Emilio Flores Màrquez w’imyaka 113 niwe muntu ukiriho ushaje kurusha abandi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .