00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo ukwiye kuzirikana mbere yo kugira imyaka 50

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 03:33
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu bintu bikunda gutera ubwoba n’ipfunwe, ni ukuba umuntu atarabashije kugera ku ntego yari yihaye mu gihe cye cy’ubuto by’umwihariko mu bugimbi, ubwangavu cyangwa mu gihe cyo kwitwa urubyiruko. Ibi ntibishingira ku kuba ari intego zihambaye ahubwo ahanini bishingira ku kuba ari ibyagufasha kubaho unezerewe unafite ubuzima bwiza.

Ikinyamakuru ‘The Ladders’ cyagerageje gukusanya iby’ingenzi umuntu yagakwiye kuba afiteho ubumenyi mbere y’uko agera mu kigero cy’imyaka 50 harimo n’ibyo yagakwiye kuba yaramenye mbere yo kuzuza 40.

Gusangiza abandi ibyo uzi

Kuri iyi ngingo, umuntu agirwa inama y’uko mu gihe hari ikintu afiteho ubumenyi bwisumbuye akwiye gushakisha uburyo bwose bushoboka hari abandi asangiza kuri ubwo bumenyi, baba ari abakiri bato cyangwa se bakaba abandi kabone nubwo baba badakora mu rwego rumwe rw’imirimo.

Uretse kuba byungura ubumenyi abandi, ibi ngo bizamura uburyo bw’imibanire yawe n’abantu mukunze kuba muri kumwe ndetse abahanga mu by’imiyoborere bo banatanga inama ko buri muntu byaba byiza aramutse ashatse inshuti bahanahana ibitekerezo bakungurana inama kuva bakiri mu myaka yo hasi.

Gusaba imbabazi

Iyo umuntu aguye mu ikosa runaka cyangwa akibeshya ku kintu, hari ubwo abanyarwanda bamwe bajya bakunda gutebya bakavuga ko ikinyabupfura n’igifaransa nta muntu ubyiga ashaje icyakora ku rundi ruhande hariho imvugo ivuga ko umuntu wese ashobora kwibeshya nubwo gusaba imbabazi byo atari igikorwa buri wese abasha gukora bimworoheye.

Kerry O’Malley umenyerewe mu bijyanye n’itumanaho avuga ko uburyo buboneye bwo gusaba imbabazi by’umwihariko nko mu kazi, ari ukubikora umuntu atabanje kuzarira, kugerageza gusanga uwo ukoreye ikosa mu buryo bwihariye ukazimusaba, ukamubwira uko byari byakugendekeye ukanamugaragariza uko ugiye kwirinda kuzongera kugwa mu ikosa nk’iryo ubutaha.

Ibi ngo ntibifasha gusa usabwe imbabazi ahubwo binaruhura umutima w’uzisabye akareka kubaho mu rwikekwe.

Kwitoza gufata umwanya ukawumara uri wenyine

Kugira inshuti magara mugirana ibihe runaka ni ingenzi mu buzima ndetse binazanira umuntu ibyishimo n’ubuzima bwiza ariko ngo no gufata akanya ukihugika ahantu wenyine ukagira igihe cyo kwitekerezaho ni ingenzi kuko ngo umuntu igihe cyose adakwiye guhorana n’abandi byaba mu buryo bw’umubiri cyangwa ubw’amashusho.

Kuvumbura ikinyoma

Kubasha kugira ubushobozi bwo kumenya niba umuntu runaka arimo kubeshya mu byo avuga, ni inkingi y’ingenzi mu bumenyi umuntu wese akeneye kuba afite kuva agifite imyaka mike kuko bishobora kumufasha kuvumbura ikinyoma mu gihe hari umuntu uri kumucutiranyaho amagambo amucabiranya cyangwa bigatuma umuntu amenya niba uwo bavugana afite ibindi bintu ari gutwikira.

Kumenya guhangana n’imihangayiko

Ubuzima butera guhangayika budashingiye ku cyiciro cy’imibereho umuntu arimo ndetse ngo kubasha kubaho muri iyo mihangayiko yabwo yose ntibishingira ku kwirengagiza ibiguhangayikisha bikakubuza amahwemo ahubwo bifatira ku kwiga uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo bigutera guhangayika.

Umuntu kandi akwiye kwibanda cyane ku gukora ibyo abasha kugenzura kandi akanahora azirikana ikintu kimufasha gusohoka mu bibazo by’umuhangayiko.

Ibindi umuntu akwiriye kuzirikana mbere yo kugeza imyaka 50 harimo kumenya kwisabira icyo akeneye, kumenya kugisha inama nk’inkingi igusabanisha n’abandi, kumenya kumva ukirinda kuvuga menshi no kugira ubushobozi bwo kuba wakorana n’umuntu udakunda kandi ugaharanira guhora wunguka inshuti nshya.

The Ladders ivuga ko kandi umuntu yakabaye azi uburyo bwo kuganira, akagira igihe aryamiraho n’icyo abyukiraho kigenwe, kuba yashobora gutangiza ikiganiro mu gihe yitabiriye ibirori akazirikana cyane kuzigamira izabukuru, gushyira imbaraga mu mibanire n’abandi hakiri kare kuko abenshi bicuza kuba batarabikoze iyo imyaka itangiye kubasiga ndetse ngo umuntu akwiye kuba yaritoje kuvuga “oya” mu gihe cyose bibaye ngombwa ku buryo yanabasha kubikora ku mukoresha we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .