Ibyamamare mu mateka byaciye agahigo ko kubyara abana benshi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Mutarama 2021 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Wifuza kubyara abana bangahe? Ni ikibazo gikunda kwibazwa n’abamze kurushinga cyangwa se ababiteganya. Muri iyi minsi kutacyibaza byaba ari ukwishuka aho ubuzima umuntu abayeho bushobora kugena umubare w’abo azabyara.

Byashoboka ko hari uwumva yabyara abana benshi bashoboka cyangwa se bake bashoboka bitewe n’ubushobozi ariko hari abakurambere muri byo!

Uko byagenda kose, umugabo agira amahirwe menshi yo kuba yabyara abana benshi mu buzima bwe kurusha umugore. Ibyo biterwa n’uko nibura mu mwaka umugore ashobora kubyara inshuro imwe, ariko umugabo we ntizibarika.

Hari ubushakashatsi bwigeze kwerekana ko nibura umugore umwe ashobora kugira imbyaro 15 mu buzima bwe. Bitewe n’umubare w’abana abyara ku mbyaro imwe, aramutse akabije ntiyarenza abana 30.

Umugore waciye agahigo mu mateka ni Umurusiyakazi witwa Feodor Vassilyev wabayeho mu kinyejana cya 19, aho bivugwa ko yabyaye abana 69 mu mbyaro 27 yagize.

Nubwo yaciye agahigo, ntiyahiga Moulay Ismail wabaye umwami w’abami wa Maroc, wabayeho mu kinyejana cya 17, akabyara abana basaga 1100 ku bagore basaga 500 yagize. Ubusanzwe abagore bane nibo bari bazwi neza ko ari abe.

Kubyara abana benshi ku mugabo ntabwo bituruka gusa ku kuba ashobora kuryamana n’abagore benshi mu gihe gito, ahubwo binaterwa n’ubuzima bwiza bw’intanga ze. Urugero umugabo uko agenda akura niko intanga ze zigenda gahoro cyangwa se zikagira ibindi bibazo.

Hari ubushakashatsi bwigeze kugaragaza ko umugabo w’imyaka 50 kuzamura aba afite ibyago bingana na 38 % byo kudatera inda ugereranyije n’abagabo bari mu myaka 30.

Nka Moulay Ismail yabyaye abana be hafi ya bose agifite imyaka mike kuko abo basaga igihumbi yababyaye atarageza imyaka 57.

Ugwa mu ntege Ismail ni Augustus the Strong wabaye umwami wa Pologne mu kinyejana cya 18. Yari afite umugore ariko ntibyamubujije kumuca inyuma kuko yabyaye hanze abana bagera kuri 370.

Genghis Khan wabaye umwami w’ubwami bw’aba-Mongol mu kinyejana cya 13, bivugwa ko yabyaye abana bari hagati ya 1000 na 2000.

Hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko bishoboka ko abagabo basaga miliyoni 16 batuye ubu mu bice Khan yari yarigaruriye muri Aziya y’Iburasirazuba, baba bamukomokaho.

Feodor Vassilyev niwe mugore mu mateka uvugwaho kuba yarabyaye abana benshi kuko bageraga kuri 69
Moulay Ismail yagize abagore benshi ari nabo yabyayeho abana basaga igihumbi
Ghengis Kahn wayoboye ubwami bwa Mongol bivugwa ko yari afita abana basaga 370
Muri Aziya y'Iburasirazuba aho Ghenghis Khan yayoboye kugeza ubu hari abantu bivugwa ko bamukomokaho benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .