00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibituma Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad gifatwa nk’icyihagazeho kurusha ibindi ku isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 16 Kanama 2021 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

International Airport (NDIA) giherereye mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru wa Qatar, Doha kikaba kimaze imyaka irindwi gitangiye kwifashishwa mu ngendo zogoga ikirere ku mugaragaro nyuma y’uko byari biteganyijwe ko gitangira gukora mu 2009 ariko hakaba ubukererwe bushingiye ku mikoro bwatumye gitangira gukora nyir’izina mu 2014.

Impamvu Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad gifatwa nk’icyihagazeho kurusha ibindi ku isi

Kugeza ubu ni cyo kibuga cy’indege gifatwa nk’icyihagazeho ndetse gihenze kurusha ibindi ku isi kuko kuva cyatangira imirimo yacyo cyahise cyigaragaza nk’icyiza kurusha ibindi byose biherereye mu Burasirazuba bw’isi hatanarengejwe ingohe ibindi bibuga mpuzamahanga byari bisanzwe bizwi nk’ibikomeye.

CNN Travel ivuga ko mu gihe ku bindi bibuga by’indege abagenzi bahagera nibura amasaha abiri mbere y’uko indege ihaguruka, si ko bimeze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Hamad kuko abagenzi bakigeraho mbere y’amasaha ane cyangwa arenga mbere yo gutangira urugendo rwabo kandi ibi ngo ntibiterwa n’indi mpamvu idasanzwe, yaba iy’umutekano cyangwa iy’abantu b’uruvunganzoka, ahubwo ngo ni uko abagenzi benshi baba bifuza kubanza kumara umwanya uhagije basura banatembera kuri icyo kibuga cy’agatangaza bavuga ko kibengerana.

Si ibyo kuba gisa neza gusa kuko iki kibuga gifatwa nk’ikibuga cy’indege abagenzi baba bafite umutuzo banaguwe neza kurusha ahandi ndetse muri uyu mwaka, Skytrax, urubuga rwo mu Bwongereza rusuzuma rukanakora urutonde mu birebana na sosiyete n’ibibuga by’indege, rwashyize ku mwanya wa mbere ku isi Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad nk’icyihagazeho kurusha ibindi nyuma y’imyaka 10 icya Changi muri Singapour gifatwa nk’ikiri ku isonga mu hantu heza ho gufatira indege.

Iki kibuga gikoreshwa n’abagenzi barenga miliyoni 30 ku mwaka ndetse kinashimirwa ukuntu cyari cyarateguye uburyo bwimakaza isuku na mbere y’uko haduka icyorezo cya Covid-19 ahantu hose abagenzi bashobora kugera kandi ngo imiterere yacyo itanga umutuzo usesuye kuri bo uretse kumva amajwi y’abayisilamu mu gihe cyo gusenga (gutora adhana) bikorwa inshuro eshanu ku munsi.

Iki kibuga gitamirijwe ibihangano binyuranye by’ubugeni bikaba urukererezabagenzi bagorwa no kuba babirengaho batahafatiye amafoto y’urwibutso, bikanaba ari imwe mu mpamvu zituma abagenzi bakora ibishoboka byose bakahagera mbere y’igihe gisanzwe giteganyijwe kugira ngo babone umwanya wo kwizihirwa n’ibyiza bihatatse.

Iki kibuga gifite byinshi bituma abagenzi banogerwa no kugikoresha birimo aho babasha gukorera imyitozo ngororamubiri, pisine, amaguriro y’udukomo n’imikufi, hoteli zifite ibyumba bihagije kubantu ku giti cyabo cyangwa imiryango ndetse haba hari na gari ya moshi nto yafasha umugenzi kugera vuba aho yifuza mu gihe haba habaye gukererwa uko ari ko kose.

Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Hamad kiza ku isonga mu byo abagenzi bishimira kubera ubwiza bwacyo
Iki kibuga gifite byinshi bituma abagenzi banogerwa no kugikoresha birimo aho babasha kugurira ibintu bitandukanye
Iki kibuga gikoreshwa n’abagenzi barenga miliyoni 30 ku mwaka ndetse kinashimirwa ukuntu cyari cyarateguye uburyo bwimakaza isuku na mbere y’uko haduka icyorezo cya Covid-19

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .