00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiteye amatsiko ku muhango wo gushyingura bikekwa ko ari uwa mbere wakozwe muri Afurika

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Imva ishyinguwemo umwana muto uryamishijwe ku musego, yagaragaye mu Burasirazuba bwa Kenya, aho bitekerezwa ko ari ryo shyingurwa rya mbere rya muntu ryakozwe ku mugabane wa Afurika.

Ibisigazwa by’umubiri w’uyu mwana wari ufite hagati y’imyaka ibiri n’itatu, bivugwa ko yabayeho mu myaka 78 000 ishize, byasanzwe ashyinguwe mu muryango w’ubuvumo bwa Panga ya Saidi nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bushya buherutse gutangazwa mu kinyamakuru, Nature.

Ubusesenguzi bwakorewe kuri ubwo buvumo no ku magufa basanzemo, bwemeza ko ari ishyingurwa ryakozwe ku buryo buteguwe kandi rigakorwa mu buryo bw’imigenzo ya kera ijyanye n’ishyingura.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko kuba abantu barabashaga gushyingura uwabavuyemo muri icyo gihe bigaragaza ubushobozi bukomeye bw’imitekerereze bari bafite icyo gihe mu mibanire n’imyitwarire hagati yabo.

Uburyo umubiri w’uwo mwana ugaragaramo, bwerekana ko yari aryamishijwe neza ku ruhande rw’iburyo amaguru atarambije, asa n’umuntu uryamye yitunnye amavi ari hafi y’igituza.

Aba bashakashatsi kandi batekereza ko umubiri w’uyu mwana wari washyizwe mu mwambaro ukozwe mu mababi y’ibiti cyangwa se uruhu rw’inyamaswa bakanavuga ko umutwe we wari ushyigikijwe n’ikintu cyangiritse gishobora kuba ari umusego.

Umunya-Espagne, Maria Martinon-Torres, uyobora ikigo gikora ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ikiremwamuntu (CENIEH), gifite icyicaro i Burgos muri Espagne, yavuze ko muri ubwo bushakashatsi bakoreye muri Kenya gushyingura gutyo atari inkuru nshya.

Ati “Gushyingura muri ubwo buryo ubusanzwe bigaragara muri ibyo bice aho bashyingura umuntu, umutwe we bakawuryamisha ku musego. Twabashije gushishoza tubona ukuntu uyu mwana yari aryamishijwe mu buryo bwiza aseguwe.”

“Iki cyubahiro, kumwitaho, ubwuzu yashyinguranwe nk’umwana uryamye mu buriri; ntekereza ko ari ikintu cy’ingenzi cyane, ikimenyetso cy’ubumuntu kuva kera muri Afurika, mu Isi igaragara kandi ifite igisobanuro.”

Bimwe mu bice by’umubiri w’uyu mwana byari byarabonetse mu 2013 ariko umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Emmanuel Ndiema, ukora mu Ngoro Ndangamurage ya Kenya avuga ko icyo gihe batari bagasobanukiwe neza agaciro n’uburemere bw’icyo bari bavumbuye.

Abantu batandukanye bagize uruhare muri ubu bushakashatsi bakozwe ku mutima n’ubumuntu, imbaraga ndetse n’urukundo byashyinguranwe uyu mwana wahawe izina rya ‘Mtoto’ n’ubundi risobanura ‘Umwana.’

Hashushanyijwe ifoto igaragaza uko abashakashatsi bakeka ko Mtoto yari aryamishijwe
Ubu buvumo nibwo bivugwa ko bushobora kuba bwarashyinguwemo bwa mbere muri Afurika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .